00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopie: Ibyo Guverinoma ya Abiy yasabye kugira ngo yemere kuganira na TPLF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2021 saa 08:56
Yasuwe :

Guverinoma ya Ethiopie iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yavuze ko hari ibyo TPLF igomba kubanza kubahiriza, kugira ngo yemere ibiganiro nk’uburyo bwo guhosha intambara imaze umwaka urenga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dina Mufti yavuze ko kugira ngo Guverinoma ya Ethiopie yemere kuganira ni’inyeshyamba za Tigray, zigomba kubanza kuva mu bice zafashe kandi zigaharagarika kugaba ibindi bitero.

Ati “Kugira ngo habeho igisubizo giciye mu mahoro, hari ibigomba kubahirizwa, icya mbere muhagarike ibitero byanyu. Icya kabiri muve mu bice mwafashe bya Amhara na Afar.”

Dina Mufti yakomeje avuga ko ibi bitavuze ko Ethiopie yafashe umwanzuro wo kujya mu biganiro. Ati “Ariko ntimunyumve nabi, ntabwo ibi bivuze ko hafashwe umwanzuro wo kwinjia mu biganiro.”

Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko badashobora kuva mu bice bafashe.

Guverinoma ya Abiy Ahmed yasabye inyeshyamba za Tigray kuva mu bice zafashe kugira ngo habe habaho ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .