00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyavuye mu matora ya Kenya bikomeje gutera amatsiko: Bimwe mu bimaze kumenyekana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 August 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Nyuma y’amatora ya perezida n’abagize inteko ishinga amategeko yabaye muri Kenya ku wa 9 Kanama 2022, ibyayavuyemo bikomeje gutegerezwa, ari nako byongera amakenga ku buryo bizakirwa.

Magingo aya, Komisiyo y’amatora muri Kenya ikomeje kugenzura amajwi yose amaze kubarurwa, harebwa niba koko ahura n’ibyagiye bitangazwa ku biro by’itora.

Visi Perezida William Ruto ari imbere n’amajwi 49.91%, mu gihe Raila Odinga aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 49.41%, ugendeye ku mibare y’agateganyo igaragazwa n’Ikinyamakuru Nation.

Ni mu gihe kugira ngo perezida watowe yemezwe, agomba kuba afite amajwi 50%+1 by’abatoye bose, ndetse mu ntara 47 zigize Kenya, nibura muri 24 akaba yarabonyemo amajwi 25%.

William Ruto yambuwe amajwi hafi 10,000

Komisiyo y’igihugu y’amatora, kuri uyu wa Gatandatu yemeje ko amajwi hafi 10,000 yari yahawe umukandida wa United Democratic Alliance, William Ruto, yayahawe mu buryo bwo kwibeshya.

Ni amajwi yabaruriwe mu mujyi wa Kiambu.

Imibare yatangajwe mbere muri ako gace yavugaga ko Ruto yahabonye amajwi 51,050, naho Raila Odinga watanzwe n’ihuriro Azimio La Umoja yabonye 14,860.

Ni mu gihe Waihiga Mwaure (Agano Party) na George Wajackoyah (Roots Party), buri umwe yabonye amajwi 318.

Ibyo ngo byerekanaga ko amajwi yose hamwe yabonetse ari 66,346, imibare iruta kure abantu 56,546 batoye.

Byaje no kugaragara ko amakosa yakozwe no mu kubarura amajwi ya Odinga, kuko basanze batateranyijeho amajwi 100 yavuye ku bindi biro by’itora hafi aho. Odinga ngo yari yabonye amajwi 111, ariko bandikaho 11.

Komisiyo y’amatora yavuze ko iryo kosa ryabonetse bizamuwe n’umunyamakuru wabonaga ko imibare idahura.

Komiseri muri IEBC, Justus Nyag’anya, yavuze ko byakozwe mu buryo bwo kwibeshya, ariko byakosowe.

Umukozi wa Komisiyo y’amatora akomeje kuburirwa irengero

Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya zikomeje gushakisha umukozi wa Komisiyo y’amatora, waburiwe irengero ku wa Kane tariki 11 Kanama 2022.

Daniel Musyoka wari ukuriye amatora muri Embakasi East yabuze mu buryo buteye urujijo.

Musyoka ngo yavuye iwe ahagana saa tatu mu gitondo, aherekejwe n’umurinzi we nk’ibisanzwe, ajya ku biro by’itora muri East African School of Aviation.

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Kenya, Wafula Chebukati yakomeje ati "Uwo muyobozi yaje kujya ku ruhande gato ahagana 9.45 ngo avugire kuri telefoni, ariko ntiyongeye kugaruka ku biro by’itora."

Umuryango w’uyu mugabo na Komisiyo y’amatora, bavuga ko bari mu gihirahiro kubera ibura rya Musyoka.

William Ruto yabonye ubwiganze mu nteko

Nubwo ataramenya niba ashobora kuyobora Kenya, William Ruto yamaze kubona ubwiganze muri Sena.

Ihuriro rye Kenya Kwanza Alliance (KKA) rimaze kubona abasenateri 24 kuri 23 ba Azimio La Umoja One Kenya, ihuriro riyobowe na Raila Odinga.

Iyi mibare ariko iri hasi y’iyo ishyaka Jubilee ryagize mu matora yo mu 2017, kuko ryabonye imyanya 27 muri 47 iba ihatanirwa.

Ishyaka Jubilee ryarangiye

Aya matora arashyira iherezo kuri Jubilee Party of Kenya, ribarizwamo Perezida Uhuru Kenyatta. Ni ishyaka ryashinzwe mu 2016, nyuma yo guhuriza hamwe amashyaka 11 mato.

Uretse kuba ryaritwaye nabi mu matora yo ku wa 9 Kanama, ryacitsemo ibice ubwo Visi Perezida William Ruto yarivagamo agashinga irye, United Democratic Alliance (UDA).

Jubilee yaje kwifatanya na Orange Democratic Movement (ODM), bashyigikira umukandida Raila Odinga, ariko binyuze mu ihuriro Azimio la Umoja, aho kuba Jubilee.

Si ubwa mbere bibaye muri Kenya, kuko Kanu yarimbutse nyuma y’imyaka 40 iri ku butegetsi, mu 2002 ubwo Mwai Kibaki yatorwaga ku itike ya National Rainbow Coalition (Narc).

Narc nayo yamaze manda imwe, kuko mu 2007 Kibaki yatorewe manda ya kabiri noneho ku itike y’ihuriro Party of National Unity.

Mu 2013, Kenyatta yatowe mu izina ry’ihuriro Jubilee ryahurije hamwe ishyaka rye The National Alliance (TNA) na United Republican Party (URP) rya Dr. Ruto.

Ubwo biyamamazaga muri manda ya kabiri mu 2017, bahuje mu buryo bwemewe n’amategeko TNA na URP, bibyara Jubilee Party, banahuza n’andi mashyaka mato menshi.

Abakozi babishinzwe bakomeje kugenzura neza ibyavuye mu matora
Indorerezi zikomeje gukurikiranira hafi imigendekere yo kubarura amajwi
Abashinzwe umutekano ni benshi ahabarurirwa amajwi
Perezida wa Komisiyo y'Amatora muri Kenya, Wafula Chebukati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .