Ibintu byafashe indi ntera nyuma yaho mu minsi ishize, umuhanzi w’Umunya-Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun wamamaye mu muziki nka Wizkid yari yasabye Perezida Muhammadu Buhari w’icyo gihugu kureka guta umwanya yifuriza mugenzi we wa Amerika Donald Trump n’umugore we gukira Coronavirus, ahubwo akita ku baturage be bicwa umusubirizo na SARS.
Ibyamamare bitandukanye muri Nigeria n’impirimbanyi mu kurengera uburenganzira bwa muntu, ku wa Gatanu bakoze imyigaragambyo mu mijyi ikomeye basaba polisi kureka gukorera ubugome abaturage.
Ibi byaje nyuma y’iminsi abantu ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza agahinda baterwa n’urubyiruko rushimutwa, rugahohoterwa, rugakorerwa n’ibindi bintu byinshi bibi n’Umutwe wihariye ushinzwe kurwanya ibyaha byiganjemo n’iby’ubujura wa SARS.
Ku wa Kane, imyigaragambyo yabaye mu Murwa Mukuru wa Nigeria, Lagos, yari iyobowe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzi Folarin Falana wamamaye nka Falz ndetse na Runtown. Nyuma baje kwiyungwaho na Tiwa Savage.
Falz yabwiye CNN ko byari ingenzi kuri we kujya mu myigaragambyo kuko bimaze kurenga urugero.
Yakomeje ati “Hari ingeri nyinshi z’ihohoterwa, kwamburwa ndetse no gushinyagurirwa na Polisi mu gihugu.”
Uyu muraperi yavuze ko ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kujya mu mihanda kugira ngo Guverinoma ibone ko ari ikibazo ikwiriye kwitaho.
Imyigaragambyo yabereye i Lagos yari yitabiriwe n’abantu benshi bari bafite ibyapa byanditseho amagambo asaba leta guhagarika Sars, abaturage bapfukamaga hasi bari hamwe bakaririmba mu majwi arenga basaba ko SARS ihagarikwa.
Itsinda ry’abantu ryari riyobowe n’umunyarwenya Debo Adebayo wamamaye nka Mr Macaroni, ryakoreye imyigaragambyo mu Mujyi wa Alausa.
Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza Polisi itatanya abari mu myigaragambyo, inasenya amahema bari bashinze yo kuryamamo, izimya amatara n’ibindi bikorwa byo kubabangamira.
Mu nkundura yo kwamagana ubu bwicanyi, umuhanzikazi Yemi Eberechi Alade [Yemi Alade] aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘CIA (Criminal In Agbada)’ agaragaza ko hari abari mu myanya ya leta birirwa bica abantu umusubirizo.
Umuyobozi wa Polisi muri Nigeria, Mohammed Abubakar Adamu, aheruka gushyira itangazo hanze rigaragaza ko ibikorwa bya SARS bigiye guhagarara.
Yagize ati “Amajwi no kutishimira ibikorwa byayo by’ubunyamwuga buke bikorwa na bamwe mu bayikoramo, byarumviswe cyane kandi neza.”
Perezida Muhammadu Buhari w’icyo gihugu, yanditse ubutumwa kuri Twitter ku wa Gatanu, agaragaza ko hagiye kubaho amavugurura muri Polisi.
Ati “Nongeye guhura na IGP iri joro. Icyemezo cyacu cyo kuvugurura abapolisi ntigikwiye gushidikanywaho. Buri gihe nsobanurirwa ku bikorwa by’ivugurura bigamije guca ubugizi bwa nabi bukorwa na Polisi n’imyitwarire idakwiye, kandi nkareba ko Polisi izabazwa byimazeyo ibikorerwa abaturage.”
Intyoza mu ikoranabuhanga nazo zimaze iminsi zivuga ko zihangayikishijwe no kuba ziri mu bantu Polisi yibasiye, bazizwa kuba bamwe bafite tattoos na dreadlocks, cyangwa se gutwarwa mudasobwa ngendanwa cyangwa se telefoni zigezweho.
Hagati ya 2017 na 2020, Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu wa Amnesty International wavuze ko wanditse dosiye 82 z’ubugome polisi yagiye ikorera abantu batandukanye muri Nigeria.
Peaceful protesters are being held by the police at Eleweran in #Abeokuta. Peaceful protest is a right. We’re calling on @dabiodunMFR to order the immediate release of the protesters. Our voices deserve to be heard #EndSARS
— Bop Daddy (@falzthebahdguy) October 11, 2020
#EndSARS #EndSarsNow 🇳🇬❤️ https://t.co/BUfv1BT5EY
— Ian Wright (@IanWright0) October 10, 2020
Horrible to hear what’s been going on in Nigeria. Let's make this a trending topic everywhere ▶️ #EndSARS - My thoughts go out to everyone who has been affected. 🇳🇬💚 #EndPoliceBrutality
— Mesut Özil (@MesutOzil1088) October 11, 2020



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!