Ibiganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibera muri Angola kuva muri uwo mwaka, ndetse byitiriwe uyu murwa mukuru, Luanda.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ateganya kugirira uruzinduko rwa mbere muri Afurika nk’Umukuru w’Igihugu mu Ukwakira 2024. Luanda ni wo mujyi azakirirwamo na mugenzi we uyobora Angola, João Lourenço.
Uyu mujyi uteye amabengeza bitewe n’ubwiza nyaburanga ufite buterwa ahanini no kuba ukora ku nyanja ya Atlantique, ariko ku rundi ruhande ni wo uhenze cyane muri Angola bitewe n’impamvu zitandukanye.
Uyu mujyi wabanje kwitwa "São Paulo da Assunção de Loanda" wavumbuwe n’Umunya-Portugal, Paulo Dias de Novais, mu 1576. Mu 1950, wari umaze guturamo abagera ku 138.413. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abawutuye 3,86% ku mpuzandengo ya buri mwaka.
Luanda yubakiwe ubushobozi bwo guturamo abantu 500.000 ariko ubu bamaze kugera kuri miliyoni 9,6 muri miliyoni 35 z’abatuye muri Angola yose.
Mu 2020, ikigo African Cities Research Consortium gikora ubushakashatsi ku mijyi yo muri Afurika cyagaragaje ko Luanda ari umujyi wa kane utuwe cyane muri Afurika, inyuma ya Cairo mu Misiri, Lagos muri Nigeria na Kinshasa muri RDC.
Ni igicumbi cy’inganda, ibikorwa by’ubucuruzi, amahoteli, inzego za politiki n’imiryango ishingiye ku myemerere, ariko kuwubamo bisaba kuba wifite kuko birahenze.
Kurara ijoro rimwe muri hoteli imwe mu zikomeye i Luanda bisaba kwishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 250 na 485, mu gihe isahani imwe muri resitora ikomeye muri uyu mujyi yishyurwa ari hagati ya 18 na 35.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku mibereho y’abaturage igaragaza ko muri rusange, umuturage wa Angola atungwa n’amadolari 2,15 ku munsi.
Raporo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yagaragaje ko ikibazo cy’ubushomeri muri Angola kiri ku rugero rwa 29,6%. Mu mijyi buri kuri 38%, mu rubyiruko bukagera kuri 52,9%.
Ibikubiye muri iyi raporo ni indi mpamvu igaragaza uburyo kuba i Luanda bigoye kuko bisaba kuba ufite akazi kakwinjiriza amafaranga ahagije. Si iy’abashomeri.
Umunya-Portugal João Saraiva ufite hoteli i Luanda yagaragaje ko amafaranga muri uyu mujyi nta gaciro ahabwa, bitandukanye no mu yindi mijyi.
Saraiva yagize ati “Hari imijyi, aho amafaranga ahabwa agaciro kanini, ariko hano i Luanda bisa n’aho amafaranga atakaza agaciro buri munsi. Luanda irimo ubucucike bw’abaturage ugereranyije n’indi mijyi mu gihugu no ku Isi.”
Inzobere mu bukungu ikorera i Luanda, Francisco Chivela, yasobanuriye ikinyamakuru The East African ko uyu mujyi uhenze bitewe n’uko urimo ibintu byose bikenerwa mu buzima.
Kugira ngo imibereho yaho yorohe, Chivela abona bikwiye ko Leta yashyira imbaraga mu kubaka n’indi mijyi, zimwe mu nzego zigakurwa i Luanda kugira ngo abaturage badakomeza kuyimukiramo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!