Iki gikorwa kiri kubera muri Munyonyo Commonwealth Hotel cyahurije hamwe abasirikare bakuru muri Uganda nka Gen Muhoozi Kainerugaba n’abahoze mu gisirikare nka Gen Kale Kayihura na Gen Henry Tumukunde.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasobanuye ko mu buyobozi bwa Aronda ari bwo umutwe witwaje intwaro wa LRA (Lord Resistance Army) watsinzwe burundu, wirukanwa muri Uganda.
Gen Muhoozi yagize ati “Gen Nyakairima ni ingenzi ku mateka yacu bitewe n’umusanzu yatanze mu ituze n’umutekano bya Uganda. Mu buyobozi bwe ni bwo UPDF twatsinze LRA, tuyirukana muri Uganda burundu.”
Uyu musirikare yibukije kandi ko Gen Aronda ari we wagize uruhare rukomeye mu kohereza ingabo za Uganda mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, agaragaza ko ari umuntu waharaniye ko akarere ka Afurika y’iburasirazuba gatekana.
Ushobora kwibaza uti “Gen Aronda ni muntu ki? Yapfuye ryari? Kubera iki yibukwa?”, ukanibaza umubano yagiranye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Ibi ni byo tugiye kugaragaza.
Iby’ingenzi ku buzima bwa Gen Aronda
Gen Aronda yavukiye mu karere ka Rukungiri mu Burengerazuba bwa Uganda, tariki ya 7 Nyakanga 1959.
Yinjiye mu mutwe w’inyeshyamba wa NRA (National Resistance Army) mu 1982 ubwo yari arangije amasomo muri kaminuza ya Makerere, we n’abandi barwanyi bari bayobowe na Museveni bakuraho ubutegetsi bwa Uganda mu 1986.
Nyuma y’iyi intsinzi, Gen Aronda yakoreye mu rwego rw’ubutasi ndetse Perezida Museveni yamugiriye icyizere, amugira Umuyobozi wungirije w’urwego rw’ubutasi rwa Uganda.
Gen Aronda yakoreye inzego zitandukanye mu gisirikare cya Uganda zirimo n’umutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, bigera aho mu 2003 agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda kuva zitwa ‘UPDF’.
Umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Aronda yawusimbuweho na Gen Katumba Wamala muri Gicurasi 2013, agirwa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa Uganda.
Gen Aronda yagumye kuri uyu mwanya kugeza tariki ya 11 Nzeri 2015 ubwo yapfaga, azize indwara y’umutima. Icyo gihe yari mu ndege imuvana muri Koreya y’Epfo, ataha muri Uganda.
Yambariye Perezida Kagame mu bukwe
Mu bukwe bwa Perezida Kagame na Jeannette Kagame bwabereye muri Uganda tariki ya 10 Kamena 1989, Gen Aronda ni we wambariye Umukuru w’Igihugu nka ‘Bestman’ cyangwa ‘Garçon d’Honneur’.
Gen Aronda na Kagame bari bafitanye umubano wa kivandimwe, nk’abifatanyije mu rugamba rwa NRA rwo kubohora Uganda. Aba basirikare bombi bari mu nkingi za mwamba muri uru rugamba.
Ubwo habaga umuhango wo gusezera kuri Gen Aronda, Perezida Kagame yohereje muri Uganda intumwa zimuhagararira zari ziyobowe na Sheikh Musa Fazil Harerimana wari Minisitiri w’Umutekano.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku rupfu rwa Gen Aronda bwagiraga buti “Njyewe, Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda twakiranye akababaro gakomeye urupfu rwa Gen Aronda ku wa Gatandatu. U Rwanda rwifatanyije na Uganda muri ibi bihe by’akababaro.”
Muri ubu butumwa, Perezida Kagame yavuze ko Gen Aronda yari umuntu wacaga bugufi, ukora akazi ke atizigama, kandi mu bikorwa bye waharaniraga ukwishyira hamwe k’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’umutekano wabyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!