Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ari Perezida wa Mali yarekuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kanama 2020 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi 10 Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ari Perezida wa Mali yari amaze atawe muri yombi n’abasirikare bigumuye ku butegetsi bwe, bamurekuye.

Tariki 18 Kanama 2020, nibwo Ibrahim Boubacar Keïta n’abandi bayobozi bakuru muri Mali barimo na Minisitiri w’Intebe, Boubou Cissé, batawe muri yombi.

Abafashe ubutegetsi bahise biyita Komite y’Igihugu iharanira Agakiza k’Abaturage (National Committee for the Salvation of the People), bijeje ko hazabaho inzibacyuho, ubutegetsi bugashyikirizwa abasivili, hakabaho amatora “mu gihe gikwiye.”

Bahise batangaza ko imipaka y’igihugu ifunzwe, banategeka ko nijoro abaturage batemerewe kugenda.

Bikimara kuba imiryango mpuzamahanga irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU), uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU), uw’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, yamaganye icyo gikorwa, isaba ko ubutegetsi busubira mu maboko y’abasivili mu maguru mashya.

Abasirikare bigumuye ku butegetsi batangaje kuri uyu wa Kane ko Ibrahim Boubacar Keïta yarekuwe ndetse ari mu rugo rwe mu Mujyi wa Bamako.

Abasirikare bari ku butegetsi batangaje ko barekuye Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) nyuma y’icyumweru kimwe bamufashe, akaza no gutangaza ko yeguye ku butegetsi.

Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe nyuma y’imyaka irindwi ari ku butegetsi aho yari ahanganye n’igitutu cy’abatavuga rumwe na we batishimiye uko yakomeje kwitwara mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Islam, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

Umuvugizi w’abasirikare bahiritse IBK ku butegetsi, Capitaine Djibrila Maïga, yabwiye AFP ko ‘‘Perezida yemerewe gukora ingendo, ari iwe.’’

Umwe mu bagize umuryango wa Ibrahim Boubacar Keïta yavuze ko yagarutse mu rugo rwe ruri mu Gace ka Sébénikoro mu Mujyi wa Bamako mu ijoro.

Ibrahim Boubacar Keïta w’imyaka 75 wamaze kwegura ku butegetsi ntabwo biramenyekana aho yari afungiye mu minsi yose yari amaze atawe muri yombi.

Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ari Perezida wa Mali yarekuwe nyuma y'iminsi 10 atawe muri yombi n’abasirikare bigumuye ku butegetsi bwe
Ubwo Ibrahim Boubacar Keïta yafatwaga, abaturage bagiye mu mihanda basaba ko yegura ku butegetsi kubera ko yananiwe gukemura ibibazo igihugu gifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .