Ibitekerezo by’abasesenguzi: Intsinzi ya Biden ivuze iki kuri Afurika?

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ihangana ritari ryoroshye hagati ya Donald Trump na Joe Biden buri wese ashaka kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byarangiye Biden ari we utahukanye intsinzi, impundu zivuga urwunge, abakomeye n’aboroheje hirya no hino ku Isi baramucyeza.

Benshi mu bayobozi batandukanye muri Afurika bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Biden, ndetse benshi bahamya icyizere cy’uko ku butegetsi bwe, umubano w’ibihugu byabo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzaba ntamakemwa.

Ubutegetsi bwa Trump busa n’ubutarabaniye cyane ibihugu bya Afurika, kuko nko kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2017, ntiyigeze asura na rimwe igihugu icyo ari cyo cyose cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Benshi bakabona ko yirengagije Afurika, akanayisuzugura.

Hanyuma se noneho ubutegetsi bwa Biden bwaba buvuze iki kuri Afurika muri iyi manda y’imyaka ine? Al Jazeera yabajije impuguke mu bintu bitandukanye, harimo ubugeni, ubukungu, uburenganzira bwa muntu, ndetse n’imiyoborere, bo hirya no hino muri Afurika, bavuga uko babyumva.

Aba ni bamwe muri benshi bagiye bavuga uko babona intsinzi ya Biden n’icyo izamarira Afurika.

Abukar Arman – Yahoze ari intumwa yihariye ya Somalia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nkurikije uko politiki y’ububanyi n’amahanga ya USA kuri Afurika iteye, ntabwo niteze impinduka zihambaye. Biden azaba atandukanye na Trump, nk’uko Barack Obama yari atandukanye na George W Bush.

Biden ashobora kuzagarura Ambasaderi Susan Rice mu buyobozi bwe, yari ishyiga ry’inyuma ku buyobozi bwa Barack Obama, ibi byazagira icyo biba bivuze kuri Afurika.

Yego ni ibintu byazanye ibyishimo kubona ubutegetsi bwa Trump burangira, gusa na none ntitwirengagize ko hari ibibazo byinshi bizasaba ko abyitaho, ku birebana na Afurika hazategerezwa kureba ibikorwa.

Amy Niang – Umwarimu w’ububanyi n’amahanga muri Sénégal

Amasezerano ya Biden yo kongera gukorana neza n’ibindi bihugu, aratanga icyizere, gusa na none ntabwo dukwiye kubisamira mu kirere cyangwa na none ngo tubitege iminsi.

Afurika ikeneye ishoramari na tekinoloji kugira ngo yubake ibikorwaremezo, yongere ingufu mu ikoranabuhanga mu buhinzi, ndetse inahange imirimo ku rubyiruko.

Tumutegerejeho rero kuzagira Afurika umufatayabikorwa ukomeye mu bucuruzi n’ishoramari, turamusaba rero gukorana bya hafi n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ndetse n’izindi nzego zo kuri uyu mugabane mu gushyiraho politiki zifitiye inyungu impande zombi.

Brian Tamuka Kagoro – Impirimbanyi, umunyamategeko n’inararibonye mu by’imiyoborere muri Zimbabwe

Afurika iri imbere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bintu byinshi bitandukanye. Twagize abaperezida b’abagore babiri, abaminisitiri b’umutekano n’ab’imari b’abagore benshi, ndetse n’aba visi perezida b’abagore benshi, mu gihe byasabye imyaka 243 kugira ngo USA itore umugore wa mbere nka visi-perezida.

Ubundi mu mateka ntacyo byari bivuze kuri Afurika kuba mu matora yo muri Amerika hatsinda Aba- démocrates cyangwa se Aba-Républicains, politiki ya Amerika kuri Afurika yakomeje kugendera ku ntambara yo kurwanya iterabwoba, guhangana n’u Bushinwa n’u Burusiya ku ruhando nyafurika, ndetse no guhangana n’imyumvire ishaje ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Mu kwiyamamaza kwa Biden na Harris, nta bidasanzwe basezeranyije Afurika, ibyakorwa rero kugira ngo ishoramari muri Afurika n’ibindi birusheho kwitabwaho kuri iyi ngoma ya Biden, bizaterwa n’umunyamabanga wa Leta azashyiraho, ndetse n’umunyamabanga wihariye kuri Afurika.

Chika Okeke-Agulu – Umunya-Nigeria, Umunyamateka mu by’ubugeni, umwarimu w’ubugeni nyafurika muri Kaminuza ya Princeton

Biragoye gutangaza ko gutorwa kwa Biden kuzaba igisubizo n’ubutabazi ku bihugu byasabitswe n’amakimbirane n’amacakubiri, gusa sinshidikanya ko kwikiza Trump ari byiza kuri Amerika ndetse no ku Isi muri rusange.

Ku butegetsi bwa Biden, Amerika ishobora kugarura ingufu zo gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye igihugu kiri guhura nabyo ndetse n’Isi muri rusange, nk’ibyorezo, ibidukikije, ivangura n’irondaruhu, ibyo muri Palestine n’ibindi. Kuko imyitwarire ya Trump no kutiyubaha, byamugize urugero rubi rw’umunyapolitiki aho ari ho hose.

Nubwo ntazi neza ko umubano wa Amerika na Afurika uzahinduka byihuse ku butegetsi bwa Biden, bizaba ari byiza kubaho tudasuzugurwa na Trump atesha agaciro Afurika, ntabwo tuzamukumbura na gato.

Daniel Bekele – Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri Ethiopia

Intsinzi ya Biden ni inkuru nziza kuri bose bagumye kwizerera mu rugendo rwa demokarasi kuko babonye uburyo demokarasi ya Amerika yagiye itegwa iminsi mu bihe byahise, ariko bikarangira itsinze.
Kuri Afurika byatwigisha umumaro w’ubuyobozi bugendera ku mategeko ndetse n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Twagiye tubona ibihumbi by’abantu bahaguruka bakamagana ivangura, ihezwa ndetse n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu. Bizigisha benshi guhaguruka bagaharanira impinduka mu bihugu byabo.

Nifuza ko Biden yazubahiriza ibyo yasezeranye yiyamamaza, birimo kuzahura umubano wa Amerika na Afurika, gusubira mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ndetse no kwemeza amasezerano ya Paris, nizeye ko kandi ku buyobozi bwe haziyongera ubufatanye hagati ya Amerika na Afurika bushingiye ku mahame y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’uburinganire.

Gatwal Gatkuoth – Umunya-Sudani y’Epfo uharanira amahoro, akaba Umuyobozi Mukuru wa Young Adult Empowerment Initiative muri Uganda

Aya ni amatora arimo ibibazo cyane, kuba rero ibi biri kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyu munsi, ni ubutumwa ku Isi yose cyane cyane kuri Afurika, byerekana ko n’ibihugu byitwa ko bifite demokarasi yashinze imizi nka Amerika nabyo bijya bigirwaho ingaruka n’ubuyobozi bubi.

Bitandukanye no mu bihugu byinshi bya Afurika, Abanyamerika benshi bungukira mu kwihitaramo abayobozi batekereza ko bazasigasira indangagaciro za demokarasi.

Ikibazo kuri Afurika gisigara ari bisaba iki kuri Afurika kugira ngo hubakwe inzego zikomeye ziha abaturage imbaraga zo kwamagana ubutegetsi bubi n’abayobozi babi hatabayeho kumeneka kw’amaraso.

Ubutegetsi bwa Biden bukeneye igihe kugira ngo bukosore amakosa yakozwe n’ubutegetsi bwa Trump, arimo ihungabana ry’umubano wa Amerika na Afurika. Biden afite gahunda nziza nzahuramubano hagati y’igihugu cye na Afurika, birasaba ko ashyiraho imiyoboro mishya yo gukomeza ubushuti n’imikoranire na Afurika.

Idayat Hassan – Umuyobozi mu kigo Gishinzwe Demokarasi n’Iterambere muri Nigeria

Nk’umunya-Nigeria, nishimiye cyane intsinzi ya Biden, nzi neza ko izatuma Amerika isubukura imikorere yayo nk’iya mbere harimo kubaha Afurika n’Abanyafurika.

Nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, ubu naryama ngasinzira nziko Amerika ifite guhagurukira ahagaragara ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ibyabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatwigishije ko demokarasi idatangwa ahubwo igomba guharanirwa.

Landry Signe – Umwe mu bayobozi muri Brookings Institution Global Economy and Development Program wo muri Cameroon

Icya mbere ni uko ku butegetsi bwa Biden uburyo bwo kuvugana n’abayobozi ba Afurika no kuvuga kuri Afurika buzarushaho kuba ubwa kinyamwuga ugereranyije n’ingoma irangiye. Imvugo nziza ituma habaho umubano mwiza.

Ikindi ni uko ubuyobozi bwa Biden mbona buzashyigikira imishinga y’umugabane wa Afurika, irimo isoko rusange rya Afurika, ikigo gishinzwe guhangana n’ibyorezo n’ibindi bitandukanye, dutegereje kandi no kureba amaherezo y’amasezerano ya AGOA.

Mu yandi magambo ni ukuvuga ko, n’ubwo ubutegetsi bwa Trump bwari bwarashyizeho politiki zasaga n’aho ari nziza kuri Afurika, ntibwashoboye kuzishyira mu bikorwa.

Ubutegetsi bwa Biden buzazamura cyane umubano wa Amerika na Afurika, ndetse n’imikoranire myiza mu by’umutekano, ituze, ubuhahirane, kuruta ku ngoma ya Trump.

Joe Biden aherutse gutorerwa kuyobora Amerika, yitezweho kuzahura umubano wa Amerika na Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .