Ibitaro byo muri Kenya byashyizwe mu kato n’ibigo by’ubwishingizi kubera gutindana abarwayi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Ibigo bitatu by’ubwishingizi muri Kenya byashyize mu kato ibitaro byigenga bya Nairobi’s Women Hospital, bishinja ibyo bitaro gutindana abarwayi kugira ngo bizishyurwe amafaranga menshi.

Ku barwayi bakoresha ubwishingizi, umurwayi iyo asezerewe agomba kwishyura amafaranga runaka make, andi akishyurwa n’ikigo cy’ubwishingizi akorana nacyo.

Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane WatsApp hacicikanye ikiganiro abakozi ba Nairobi’s Women Hospital bagiranye, bavuga ko gusezerera abarwayi kare bibagiraho ingaruka mbi.

Bimaze gusakara, ibyo bitaro byasohoye itangazo bivuga ko biri gukora igenzura ku byavuzwe, ibyarivuyemo bikazatangazwa mu kwezi gutaha.

Ibigo bitatu bitanga ubwishingizi birimo AAR, UAP na CIC byahise bimenyesha abakiliya babyo ko byabaye bihagaritse gukorana n’ibyo bitaro. Ntabwo ibyo bigo byatangaje impamvu yo guhagarika imikoranire ariko byasabye abakiliya babyo kugana ibindi bitaro.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi muri Kenya, Tom Gichuhi yavuze ko bakoze inama n’abanyamuryango bose, bakemeza kudaha agaciro inyemezabwishyu ibitaro bya Nairobi’s Women Hospital bizongera kuzana mu minsi iri imbere.

Ibitaro bya Nairobi’s Women Hospital byashyizwe mu kato n'ibigo by'ubwishingizi kubera gutindana abarwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .