Ibisasu byarasiwe mu mirwano iri kubera muri Ethiopia bigwa muri Eritrea

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hakomeje imirwano hagati y’ingabo za guverinoma ya Ethiopia n’iza Leta ya Tigray yo mu majyaruguru y’igihugu, ibisasu byarashwe byambutse umupaka bigwa muri Eritrea nk’uko amakuru akomeje kubyemeza.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ibyo bisasu byarashwe ku murwa mukuru Asmara, gusa ntabwo hatangajwe niba hari abantu bapfuye cyangwa bakomeretse, nk’uko AFP yabitangaje.

Byarashwe nyuma y’uko ingabo z’ishyaka riyoboye agace ka Tigray, (Tigray People Liberation Front, TPLF), ku wa Gatanu zarashe ibindi bisasu bya ’rockette’ ku mijyi ya Bahir Dar na Gondar muri Leta ya Amhara – ifite ingabo zirimo gufatanya n’iza guverinoma mu guhangana na leta ya Tigray.

Igisasu kimwe cyafashe ikibuga cy’indege cya Gondar igice cyacyo kirangirika, ikindi gisasu kigwa hafi y’ikibuga cy’indege cya Bahir Dar.

Bibaye mu gihe abasirikare ba Tigray baheruka gutangaza ko bashobora kurasa kuri Eritrea, bayishinja kwivanga mu bibazo Ethiopia irimo ndetse ko abasirikare bayo bambutse umupaka bakajya kubarwanya bafatanyije n’ingabo za guverinoma.

Ni mu gihe Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, ku wa 4 Uguhyingo yatangaje ibitero ku gace ka Tigray gashinjwa kwigomeka, ndetse ngo ingabo zako zari zagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za guverinoma.

Bivugwa ko abantu babarirwa mu magana bamaze kugwa muri iyi ntambara, naho abandi ibihumbi bamaze guhunga berekeza muri Sudan.

Mu gihe Minisitiri w’Intebe Dr Abiy yavugaga ko ibi bitero bizahagarikwa vuba, hakomeje kugaragara impungenge ko imirwano ishobora kumara igihe kirenze icyari cyitezwe, ndetse ingaruka zayo zikaba nyinshi kurushaho.

TPLF yamaze igihe kinini yihariye imyanya ikomeye mu buzima bw’igisirikare na politiki bya Ethiopia mu myaka ibarirwa muri za mirongo, mbere yuko Minisitiri w’Intebe Abiy ajyaho mu 2018, agashyiraho amavugurura akomeye.

Mu mwaka ushize yasenye ihuriro ryari ku butegetsi rigizwe n’amashyaka menshi, abihuriza mu ishyaka rimwe ry’igihugu, TPLF yanga kuryiyungaho.

Amakimbirane yafashe indi ntera ubwo muri Nzeri Tigray yakoraga amatora, irenze ku mabwiriza yabuzaga amatora yose mu gihugu kubera icyorezo cya coronavirus, bituma Minisitiri w’Intebe Abiy avuga ko binyurnayije n’amategeko.

Ubuyobozi bwa Tigray bwakomeje kumurwanya, buvuga ko agamije guha imbaraga nyinshi guverinoma y’igihugu agaca intege ubuyobozi bwa za leta zo mu gihugu, buninubira icyo bwita ubucuti budafite icyo bushingiyeho bwa Minisitiri w’Intebe Abiy na Perezida wa Eritrea, Isaias Afwerki.

Abiy anashinja ubuyobozi bwa leta ya Tigray kuba bucumbikiye benshi bafite ibyo bagomba kubazwa imbere y’amategeko, ariko bwakomeje gutambamira ubutabera ngo budakora inshingano zabwo.

Abaturage bakomeje guhunga agace ka Tigray ku bwinshi (Ifoto Ebrahim HAMID | AFP)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .