Ibiro bya Loni mu Burundi bigiye gufunga imiryango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mata 2021 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ku wa 31 Gicurasi uyu mwaka uzafunga ibiro by’Intumwa yawo yihariye mu Burundi, nyuma y’amezi atanu Leta y’iki gihugu isabye ko uva ku butaka bwacyo.

The East African yanditse ko itangazo ryo gufunga ibiro bya Loni mu Burundi ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Antonio Guterres, ku wa Kane w’iki Cyumweru.

Abayobozi b’u Burundi na Loni bamaze igihe barebana ay’ingwe ahanini kubera impamvu za politiki, zanatumye abari mu Kanama k’Umutekano kayo birukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Loni yashyize Ibiro by’Intumwa yayo yihariye mu Burundi nyuma y’imvururu za politiki iki gihugu cyanyuzemo mu 2015 ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu itaravuzweho rumwe ndetse imvururu yateje zikagwamo abarenga 1200.

Nkurunziza yitabye Imana muri Kamena 2020 nyuma y’uko muri Gicurasi uwo mwaka General Evariste Ndayishimiye yari amaze gutorerwa kumusimbura.

Abashinzwe iperereza muri Loni muri Nzeri 2020 bongeye gushimangira ko ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakomeje no ku butegetsi bwa Ndayishimiye.

Mu Ugushyingo 2020, Ubuyobozi bw’u Burundi bwasabye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres gufunga ibiro by’uyu muryango, bitarenze taliki 31 Ukuboza 2020.

Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni kabinyujije mu nyandiko yako yo mu mwaka ushize kasabye u Burundi ko bakorana mu kwimakaza ubwiyunge n’iyubahiriwa ry’amategeko.

Iyo nyandiko yagiraga iti “Hari akazi k’ingenzi kadutegereje ko gushyigikira ubwiyunge bw’abenegihugu, guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’ubutabera bunoze kandi bwigenga.’’

Nyuma y’ifungwa ry’Ibiro by’Intumwa yihariye ya Loni mu Burundi, Umuryango w’Abibumbye uzakomeza kugenzura ibibera muri iki gihugu binyuze ku Ntumwa y’uyu muryango mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia.

Loni yavuze ko ku butegetsi bwa General Evariste Ndayishimiye hakomeje kugaragara ibikorwa bihonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .