00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiro bya Kizza Besigye byagoswe, haburizwamo amasengesho yateguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukuboza 2022 saa 12:56
Yasuwe :

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yaburijemo amasengesho yo gusoza umwaka yari yateguwe n’ishyaka riharanira impinduka rya Dr Kizza Besigye na Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine, batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Museveni.

Ni amasengesho yari ateganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2021, muri Sharing Hall i Nsambya.

Amasengesho y’iri huriro yateguWe agamije gusaba Imana ngo izariyobore mu mwaka utaha. Kuri uyu wa Kane nibwo Bobi Wine yemeje ko azitabira aya masengesho.

Ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire ryoherejwe ku biro bya Kizza Besigye biri ahitwa Katonga. Mbere yaho, harashwe imyuka iryana mu maso ku bantu bari bagiye ahagombaga kubera amasengesho.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yatangaje ko ayo masengesho atigeze amenyekanishwa ngo hatangwe uburenganzira bwo kuyakora.

Itegeko riteganya ko mu kwirinda iterabwoba, ibikorwa byose bihuriza abantu hamwe muri Uganda bigomba guhabwa uburenganzira n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi.

Onyango yagiriye inama abaturage yo kwirinda kujya mu bikorwa bihuriza hamwe abantu bitemewe n’amategeko muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Mu 2019, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Dr Kizza Besigye wahataniye kenshi kugera ku butegetsi muri Uganda, bavuze ko biyemeje gufatanya ngo bahigike Perezida Yoweri Museveni uri ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1986.

Ni mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahora bataka ko babangamirwa n’ubutegetsi, gushimutwa, gutabwa muri yombi kw’abanyapolitiki n’abayoboke babo n’ibindi bibazo byinshi.

Ibiro bya Kizza Besigye byoherejweho abashinzwe imyitwarire mu gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .