Sosiyete Sivile yasabye igisirikare gushakisha abagize Mai-Mai bose bakomeje guhungabanya umutekano w’abaturage bo mu karere, naho uruhande rw’ingabo za RDC rwo rusaba uyu mutwe gushyira intwaro hasi ukayoboka ibiganiro by’amahoro.
Umuvugizi w’Ingabo muri Operasiyo ya Sokola 1, Antony Mwalushayi, yavuze ko FARDC yatangiye gushyira mu bikorwa ubusabe bwa Sosiyete Sivile mu rwego rwo kugarura umutekano muri ako karere.
Yagize ati “Nk’igisirikare twatangiye gukurikiza iki cyifuzo cya sosiyete sivile, cyo kugira ngo turusheho guha umutekano abaturage, tubahaye gasopo, tuzakubita inshuro abo bose bitwaje intwaro. Ubu abo dushimira ni bamwe ba Mai-Mai bemeye gushyira intwaro hasi bakayoboka inzira y’amahoro, ariko abo bakiri mu mashyamba bose tuzabakubita ahababaza, kandi iyo ni yo ntego yacu, kubahashya tukagarura amahoro.”
Yongeyeho ati “Turatekereza ko Mai-Mai y’Abanye-Congo, bazageraho batekereze neza. Batandukanye na ADF y’abanyamahanga, rero niba ushaka kuba mu ngabo ntabwo ubibujijwe, ariko ugomba gukurikiza umurongo nyawo wagenwe wo kukijyamo.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!