00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibindi bitero bikaze muri Cabo Delgado, Tchad n’imitwe y’inyeshyamba byasinye amasezerano y’amahoro: Amakuru muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Abarwanyi bikekwa ko ari aba-Jihadiste bongeye kugaba ibitero mu duce dukungahaye kuri gaz mu Majyaruguru ya Mozambique aho kugeza ubu abantu batatu ari bo byamenyekanye ko bishwe.

Amakuru aturuka imbere mu gihugu avuga ko abagabye ibyo bitero basenye inzu z’abaturage mu turere twa Muidumbe na Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delagado mu mpera z’iki cyumweru.

BBC ivuga ko abaturage benshi byabasabye guhungira mu duce duhana imbibi n’utwo bari batuyemo nyuma y’igihe gito basubiye mu byabo mbere y’uko bahunga ibitero byabanje.

Ibi bitero bibayeho nyuma y’uko muri ibyo bice hoherejweyo abasirikare benshi mu ngabo za leta bafashwa n’ab’u Rwanda hamwe n’ab’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Tchad yasinye amasezerano y’amahoro na Opozisiyo

Igisirikare cya Tchad n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basinye amasezerano y’amahoro muri Qatar.

Aya masezerano yashyizweho umukono hari imitwe igera kuri 40 y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi hatangizwa ibiganiro bigamije ubwiyunge nubwo umutwe ukomeye w’inyeshyamba zo muri iki gihugu yanze kwitabira iki gikorwa.

Muri ayo mazezerano yashyiriweho umukono mu Murwa Mukuru wa Qatar, Doha kuri uyu wa Mbere, ibiganiro bigamije guharurira inzira amatora ya Perezida ateganyijwe ku wa 20 Kanama uyu mwaka.

Kuva muri Werurwe, Qatar ni yo yabaye umuhuza hagati y’imitwe irwanya ubutegetsi n’igisirikare cya Tchad kirangajwe imbere na Mahamat Idriss Deby Itno, umusirikare wo ku rwego rwa General wafasshe ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa se aguye ku rugamba umwaka ushize.

Nubwo bimeze bityo, inyeshyamba za FACT (Front for Change and Concord in Chad) zifatwa nk’aho ari zo zikomeye mu gihugu zahakanye ko zidashobora gushyira umukono kuri ayo masezerano nubwo Qatar yabishyizemo imbaraga ku munota wa nyuma.

Abarwanyi ba FACT nibo bari bayoboye igitero, Idriss Deby Itno, se wa Mahamat Idriss Deby Itno, yaguyemo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, yatangaje ko ibyo biganiro bizabera mu Murwa Mukuru wa Tchad, N’Djamena bizaba bigamije ubwiyunge budaheza.

Imitwe 42 muri 47 yari ihagarariwe muri Qatar izashyira umukono ku masezerano nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere.

Fadoul Hissein, uhagarariye ‘National Council for Reform’, umwe mu mitwe yashyize umukono kuri ayo masezerano yagize ati “Dufite icyizere, turishimye ko uyu munsi twasinye amasezerano y’amahoro. Abanye-Tchad bose bazishimira aya masezerano.”

Kenya: Abayobozi bane ba Komisiyo y’Amatora birukanywe habura umunsi umwe ngo amatora atangire

Bane mu bayobozi ba Komisiyo ishinzwe Amatora muri Kenya birukanywe nyuma yo gufatirwa mu rugo rw’uwahoze ari umudepite ku rwego rw’ibanze ushaka kwiyamamaza mu gace ka Homa Bay mu Burengerazuba bwa Kenya bari mu nama.

Komisiyo y’Amatora yabirukanye ibashinja ibyaha bifitanye isano n’akazi bashinzwe.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora mu karere ka Homa Bay, Fredrick Apopa, yavuze ko abo bayobozi batari bakwiye kwitabira iyo nama.

Ati “Ntibikwiye kwitabira inama y’abanyepolitiki mu gihe itegeko rigusaba kutagira aho ubogamira.”

Ntibyatangajwe icyo abari muri iyo nama baganiragaho ariko abaturage bayirogoye bakanashyikiriza polisi abo bayobozi batangaje ko barimo bategura uko bazakora uburiganya mu matora ateganyijwe kuri uyu wa Kabiri.

Apopa yatangaje ko iperereza rikomeje kuri ibyo birego kandi ko hazafatwa imyanzuro ikakaye abakekwa nibaramuka bahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’amatora.

Bamwe mu bazatanga ubuhamya ni abaturage bafashe abo bayobozi bakabashyikiriza Polisi nk’uko inkuru ya The Eastafrican ibivuga.

Komisiyo y’Amatora yagize iti “Ibizava mu iperereza bizagena niba aba bayobozi bagomba guhanwa. Bizaba biri mu biganza bya polisi n’Ubushinjacyaha kubafatira ibihano by’amategeko.”

ADF irashinjwa kwica abasivile 16 mu Ntara ya Ituri

Inyeshyamba za ADF zirashinjwa ko zishe abasivile 16 hamwe n’umusirikare umwe ufite ipeti rya Capitaine mu Ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo bantu bishwe mu bitero byo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Intara ya Ituri, Colonel Siro Simba. Yavuze ko izo nyeshyamba zabanje kwica abasivile 10 mu duce twa Kandoyi ku wa Gatanu mu gihe ikindi gitero cyo ku wa Gatandatu cyabereye mu gace ka Bandiboli kegereye ahabereye icya mbere, cyahitanye abasivile batandatu.

Ibi bitero bikomeza mu gihe mu Ugushyingo umwaka ushize abasirikare ba Uganda bifatanije n’aba Congo mu kurwanya umutwe wa ADF. Uku gukorera hamwe kwabaye nyuma y’ibisasu byatewe mu Murwa Mukuru wa Uganda, Kampala, byashinjwe uwo mutwe wa ADF.

Mu mwaka ushize kandi, leta ya Congo yashyizeho ubutegetsi bwa gisirikare mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Uburasirazuba hagamijwe guhuza imbaraga zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri ako karere.

Afurika Yunze Ubumwe yamaganye ibitero bya Israel kuri Gaza

Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yamaganye ibitero Israel yagabye kuri Gaza byaguyemo abasivile bagera kuri 30 b’Abanye-Palestine barimo n’abana batandatu.

Mu butumwa Mahamat yatanze kuri iki Cyumweru yagize ati “Kugaba ibitero ku basivile ni ukurenga ku mategeko mpuzamahanga kandi Afurika Yunze Ubumwe ishyigikiye Abanye-Palestine bashaka uburenganzira bwo kugira igihugu cyigenga gifite Yeruzalemu y’Iburasirazuba nk’Umurwa Mukuru wacyo.”

Nubwo bimeze bityo igisirikare cya Israel cyatangaje ko aho cyagabye ibitero ari ahakoreshwa n’abarwanyi bo muri Palestine.

Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe yatangaje ibyo mbere y’uko ingabo za Israel n’umutwe w’aba-Jihasiste bo muri Palestine basinye amasezerano yo guhagarika intambara nyuma y’iminsi itatu y’imirwano muri Gaza yaguyemo abagera kuri 44 barimo n’abana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .