Ibimenyetso bishya byerekanye ko umucamanza waburanishaga Vital Kamerhe yishwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Kamena 2020 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yahishuye ko umucamanza Raphaël Yanyi waburanishaga urubanza ruregwamo Vital Kamerhe, yishwe n’ibisebe mu mutwe.

Uyu mucamanza waburanishaga Kamerhe wahoze ayobora ibiro bya Perezida Tshisekedi, yapfuye mu mpera z’ukwezi gushize bivugwa ko yishwe n’indwara y’umutima.

Minisitiri w’ubutabera wa RDC, Célestin Tunda Ya Kasende yavuze ko atishwe n’umutima nk’uko byavuzwe kandi hatangiye iperereza kuri ubu bwicanyi.

Minisitiri Kasende yabwiye Reuters kuri uyu wa Kabiri ko ibizamini bishya byakorewe ku murambo wa Raphaël Yanyi byagaragaje ko yazize urupfu rubi, rutewe n’ibintu bityaye yakubiswe cyangwa bimeze nk’ibyuma byinjijwe mu mutwe we.

Yakomeje avuga ko umurambo w’umucamanza Yanyi wanagaragaje ibimenyetso by’imiti y’uburozi iri mu ngano itica.

Kamerhe n’umucuruzi Samih Jammal bakurikiranweho kunyereza asaga miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, mu mafaranga yari yatanzwe ngo akoreshwe hubakwa ibikorwa remezo mu mezi atatu ya mbere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi mu 2019.

Kamerhe wari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Tshisekedi yatangiye kunugwanugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, kuba yari inyuma y’inyerezwa ry’imari ya Leta.

Abatavuga rumwe na Leta bo bavuga ko urwo rubanza ari urwa politiki rwo kwikiza Kamerhe, kuko yahabwaga amahirwe yo kwiyamamariza kuyobora RDC mu matora azaba mu 2023.

Yanyi yapfuye mu kwezi gushize bibanza kuvugwa ko yishwe no guhagarara k'umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .