Mu gisa n’igitutu kije kiyongera ku bindi bibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo, abo bagabo batatu bavuze ko igihugu gikomeje kototerwa n’abashaka kukigabanyamo kabiri mu cyiswe "Balkanisation".
Mu itangazo ryabo bagize bati “Ibi ni ibibazo bituruka ku kubura ubuyobozi n’imiyoborere byatewe n’ubutegetsi budafata inshingano kandi bukandamiza.”
Uretse Mukwege, iri tangazo ryanasinyweho na Martin Fayulu watsinzwe na Tshisekedi mu matora yo mu 2018, ndetse na Augutsin Matata Ponyo wigeze kuba Minisitiri w’Intebe.
Aba bagabo b’ibikomerezwa muri Politiki ya RDC bavuze ko aho kugira ngo leta ya Tshisekedi yubake ubushobozi bw’Ingabo zayo, FARDC, ikomeje kwiringira imbaraga ziturutse mu bindi bihugu.
Bati “Aho kubaka igisirikare cy’igihugu, guverinoma yashyize imbere imbaraga z’igisirikare giturutse hanze y’igihugu, ndetse abo basirikare baturutse muri bimwe mu bihugu biri inyuma y’umugambi wo guhungabanya iki gihugu.”
Umuryango wa Afurika y’Iburasurazuba niwo wafashe icyemezo cyo kohereza ingabo zawo kujya guhosha umwuka mubi muri RDC mu gihe hashize igihe hari imirwano ihuje izo ngabo n’umutwe wa M23.
Ni icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu biri muri uyu muryango. Ingabo za Kenya , iz’u Burundi na Sudani y’Epfo nizo ziriyo ndetse biteganyijwe ko Uganda izohereza ingabo zayo naho Tanzania ikazabikora nyuma.
Iki gitutu aba bagabo batangiye gushyira kuri Perezida Tshisekedi bamushinga intege nke mu miyoborere no gushyira igihugu ku murongo, benshi batangiye kubihuza no kuba ashobora kuzatsindwa amatora.
RFI yatangaje ko Tshisekedi, Martin Fayulu ndetse na Augustin Matata bamaze kugaragaza ko baziyamamariza kuyobora RDC mu matora ateganyijwe mu Ukuboza 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!