Ibihugu biri muri Loni bigira amafaranga runaka byishyura nk’umusanzu ufasha mu bikorwa bitandukanye by’uwo muryango.
Ibihugu icumi nibyo biri ku rutonde rw’ibisabwa kwishyura uwo musanzu cyangwa bigatakaza uburenganzira bwo gutora muri Loni.
Ikinyamakuru Africa News cyatangaje ko Iran isabwa kwishyura 16.251.298$, ikurikirwa na Somalia igomba kwishyura 1.443.640$. Ibirwa bya Comores bisabwa kwishyura 871.632$, Sao Tome et Principe isabwa 829.888$, Libya irimo umwenda wa 705.391$, Congo Brazzaville isabwa 90.844$, Zimbabwe isabwa 81.770$, Centrafrique yasabwe kubanza kwishyura 29.395$, Sudani y’Epfo isabwa 22.804$ mu gihe Niger isabwa 6.733$.
Mu mategeko ya Loni, igihugu kirimo amadeni y’imisanzu cyemererwa gukomeza gutora iyo byemejwe n’inteko rusange bitewe n’uko amadeni kirimo aremereye kitabasha kuyishyura.
Kuko amadeni amwe amaze igihe, hari ibihugu bimwe byaciwe amande ku buryo hejuru y’amadeni bifite, kugira ngo bizongere guhabwa ububasha bwo gutora bizabanza kwishyura amande.
Ibyo birimo nka Congo Brazzaville yaciwe amande y’amadolari 90.844, Sudani y’Epfo yaciwe amadolari 22.804 naho Zimbabwe icibwa amadolari 81.770.
Ibikorwa bisanzwe bya Loni ku mwaka bitwara miliyari 3,2 by’amadolari, hatabariwemo ajya mu bikorwa byo kugarura amahoro bitwara miliyari 6.5 z’amadolari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!