Ibihugu bya EAC byemeje ko ku wa Gatanu hazajya hambarwa imyenda yakorewe mu karere

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Inama yahuje ba Minisitiri b’Ubucuruzi n’Inganda muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yemeje ko ku munsi wa Gatanu w’icyumweru, abatuye ibihugu biyigize bazajya bambara imyenda yakorewe muri aka karere, maze uwo munsi uhabwa izina rya ‘Afrika Mashariki Fashion Day’.

Mu nama idasanzwe ya 36 yabaye kuri uyu wa Kane ku cyicaro cy’uyu muryango i Arusha muri Tanzania, hanemejwe ko “Icyumweru cya mbere cya Nzeri nka ‘Afrika Mashariki Fashion Week’, buri mwaka kikazajya kibamo imurikagurisha ry’imyenda yakorewe muri EAC.”

Akanama gashinzwe ibjyanye n’ubucuruzi, inganda, imari n’ishoramari muri EAC ( Sectoral Council on Trade, Industry, Finance and Investment, SCTIFI) kafashe iyi myanzuro kagamije gukangurira ibihugu byo mu karere kurushaho guteza imbere inganda z’imyenda, bijyanye na gahunda bifite yo guca caguwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya M. Hakuziyaremye wayoboye iyi nama, yavuze ko kugira ngo akarere kazungukire mu Isoko rusange rya Afurika (AfCTA), ari ngombwa ko kongera umusaruro wako, nyamara ngo hari imyanzuro n’amabwiriza byemezwa ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Yibukije abandi baminisitiri ko itangizwa rya AfCFTA ari ku wa 1 Nyakanga 2020, bityo ibihugu bigize EAC bikwiye kuba byarangije gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mbere y’uko iyo tariki igera.

Abandi bitabiriye iyi nama ni Minisitiri w’Ubucuruzi w’u Burundi, Jean Marie Niyokindi; Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative muri Kenya, Peter Munya; Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubucuruzi n’Inganda muri Uganda, Kafabusa Michael; Minisitiri wungirije Ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Sudani y’Epfo, John Dor Majok na Minisitiri w’Inganda n’ubucuruzi muri Tanzania, Innocent Bashungwa.

Aba baminisitiri bemeranyije ko ibihugu byabo byihutisha gushyira mu bikorwa gahunda yemejwe ku bijyanye n’iterambere ry’ipamba no gukora imyenda (Cotton, Textiles and Apparels (CTA) Strategy), binyuze mu gutanga ingengo y’imari ikenewe muri uru rwego mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Mu kugaragaza ko iyi ari imishinga ishoboka, hatanzwe ingero ku bihugu bya Vietnam na Ethiopia byateje imbere izi nzego, aho ubu Vietnam ari cyo gihugu cya kabiri ku Isi mu kohereza inkweto mu mahanga nyuma y’u Bushinwa, aho cyohereza nibura miliyari imwe y’imiguru y’inkweto ku mwaka, bingana na 7.4% ku inama ry’izoherezwa ku Isi.

Ni kimwe na Ethiopia nayo ikomeje kuzamuka cyane muri uru rwego rwo gukora inkweto mu mpu, ndetse ubu inkweto zaho zigezweho no mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Mu guteza imbere ibikorwa by’imyenda n’inkweto, u Rwanda rwatangije gahunda ya ’Made in Rwanda’, ndetse imaze gutanga umusaruro, kuko inganda zitandukanye zimaze kurufunguramo imiryango n’inzu nyinshi zitunganya ibijyanye n’imyenda.

Ibikorerwa mu Rwanda bikomeje gutezwa imbere aho byashyiriweho amasoko yihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza