Kubera izi ngaruka muri Mata 2020 ibihugu bikize ku Isi bihuriye muri G20 byafashe umwanzuro wo kuba bihagaritse by’agateganyo ibijyanye no kwishyuza imyenda ibihugu bikennye kurusha ibindi, birimo na 40 byo muri Afurika hagamijwe ko ibyo bihugu byabona uko byaba bihangana n’ingaruka za Coronavirus.
Iki gihe cyagombaga kumara amezi 12, ariko mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ibihugu byo muri Afurika byasabye ko byakongererwa iki gihe cyo kwishyura imyenda nibura kikagera mu 2021.
Ibihugu bya Afurika byavuze ko bikeneye nibura miliyari 100$ azabifasha mu kuzahura ubukungu bwabyo mu myaka itatu iri imbere, amafaranga bivuga ko ari nk’agace gato k’ayo ibihugu bikize bikenera mu mwaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal, Amadou Ba, ni umwe mu bagejeje iki cyifuzo ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumye.
Yagize ati “Mboneyeho gushimira umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikize “G20”, Banki y’Isi ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ku ruhare rwanyu muri serivisi z’inguzanyo, nkaba mpamagarira ibihugu bya Afurika gukomeza gushyiramo imbaraga mu gusaba ihagarikwa ryo kwishyura imyenda kugera mu mwaka wa 2021.”
Ibihugu bimwe byavuze ko iri subikwa ku kwishyura imyenda kugera mu2 021 byari bikenewe kugira ngo bibashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus no kubona ubushobozi bubifasha guhangana n’izindi ndwara zica zirimo agakoko gatera Sida na Malaria.
Mu bihugu byumvikanye muri ubu busabe cyane harimo Sénégal, Niger na Côte d’Ivoire.
Imibare y’umwenda wose w’ibihugu bya Afurika ubu ubarirwa muri miliyari 365$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!