Ibihugu bya Afurika bimaze gutanga miliyoni 141 z’amadolari mu kigega cy’amahoro

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 14 Mutarama 2020 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), kuri uyu wa Kabiri watangaje ko imisanzu ibihugu bigize uyu muryango bimaze gutanga mu kigega cy’amahoro isaga miliyoni 141 z’amadolari mu mu myaka itatu ishize.

Ikigega cy’amahoro cya AU kigamije kwishakamo ubushobozi burambye ku bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro bikorwa na AU n’ibijyanye n’ubuhuza ku mpande zishyamiranye.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko ibihugu bigize uyu muryango byatanze miliyoni 141 z’amadolari mu kigega cy’amahoro mu myaka itatu gusa.

Ati “Ibikorwa bifatika bimaze kugerwaho mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yo mu 2015 ku bijyanye no kwigenga mu bukungu.”

Mahamat yavuze ko gukurikirana imirimo y’ikigega cy’amahoro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu 2020, ari kimwe mu by’ingenzi bizashyirwamo imbaraga.

Mahamat avuga ko izamuka ry’inkunga y’amafaranga ibihugu bitanga, rigaragaza ubushake bw’ibihugu bya AU kandi bitanga icyizere cyo gutera inkunga ibikorwa by’amahoro n’umutekano muri Afurika.

Inkunga y’ibihugu bya AU biteganyijwe ko iziyongera kugeza kuri miliyoni 400 z’amadolari muri 2021.

Igihe iki kigega kizaba gikora neza, kitezweho kuba umusingi wo gusigasira ibikorwa by’amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.

Mu 2018, abayobozi b’ibihugu bya Afurika bashyizeho ibihano ku bihugu bitazatanga umusanzu wabyo. Bimwe mu bihano byashyizweho ni ugukura igihugu mu muryango wa Afurika yunze ubumwe no kwamburwa ubundi bubasha.

Ikigega cy’amahoro cya AU cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, umwaka ushize, cyatangiranye miliyoni 60 z’amadolari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza