Ibihugu bikoresha ifaranga CFA birashaka kuvana mu Bufaransa ububiko bw’amadevize yabyo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Ugushyingo 2019 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bikoresha ifaranga CFA mu Burengerazuba bwa Afurika birashaka kwicungira amadevize y’ifaranga ryabo, bikavana ububiko bwayo mu Bufaransa.

Perezida wa Bénin, Patrice Talon yabwiye Radiyo y’Abafaransa, RFI ko ibihugu umunani bikoresha iryo faranga byamaze kwemeza ku bwiganze busesuye ko ayo madevizi avanwa mu Bufaransa, igihugu cyahoze kibikolonije.

CFA ni ifaranga ryashyizweho n’u Bufaransa mu 1945 ubwo ubukungu bw’icyo gihugu n’isi muri rusange bwari bwifashe nabi, bikaba ngombwa ko hajyaho ifaranga ibihugu byakolonizwaga n’u Bufaransa icyo gihe biba bikoresha.

Ubusanzwe ryashyizweho ryitwa Colonies francaises d’Afrique (ibihugu bya Afurika bikolonizwa n’u Bufaransa) riza guhindura inyito nyuma y’ubwigenge ryitwa "Communaute francaise d’Afrique".

U Bufaransa nibwo bugena agaciro ka CFA, ibyo bituma ibihugu bikoresha iryo faranga bigomba kubika mu Bufaransa kimwe cya kabiri cy’amafaranga yo kwitabaza igihe bibaye ngombwa, kandi ahandi abikwa muri Banki Nkuru z’ibihugu.

Benshi babona iri faranga nk’igikoresho cy’ubukoloni gikomeje gutesha agaciro ubusugire bw’umugabane wa Afurika kuko ryashyizweho ku nyungu z’ubukoloni ndetse ibihugu birikoresha byatangiye kurebera hamwe uburyo bashyiraho ifaranga rishya ECO rizasimbura irya CFA.

Talon yavuze ko igihe amadevize bazayimurira kitaramenyekana gusa ngo ni vuba. Ati “Ntabwo nahita nguha itariki ariko ubushake bwa buri wese burahari. Ushingiye ku cyerecyezo cyo kwigira n’ubusugire mu kwicungira amafaranga, ntabwo ari byiza ko ubu buryo bwakomeza.”

Talon yavuze ko ayo madevize nyuma yo kuvanwa mu Bufaransa azacungwa na Banki ihuriweho n’ibyo bihugu mu karere.

Cote d’Ivoire nicyo gihugu mu munani bikoresha CFA gifite ubukungu bukomeye dore ko bubarirwa muri miliyari 40 z’amadolari.

Gahunda yari ihari nuko ifaranga rishya ECO ritangira gukoreshwa mu 2020 ariko ntabwo haramenyekana niba icyo gihe kizagera ibihugu byose bimaze kuzuza ibisabwa ngo batangire.

Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa mu Burengerazuba bwa Afurika birashaka kwicungira amadevize y’ifaranga ryabo CFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .