Uyu Mukuru w’Igihugu yagombaga guhura n’abakandida bane: Mondlane w’ishyaka Podemos, Ossufo Momade w’ishyaka Renamo, Lutero Simango wa MDM na Daniel Chapo watsinze aya matora ku majwi 70,67%.
Mbere y’uko ibi biganiro biba, Mondlane uri mu buhungiro yari yasabye ko kugira ngo abyitabire, Ubushinjacyaha bugomba kubanza guhagarika kumukurikirana, abafunzwe bashinjwa kugira uruhare mu rugomo rwakozwe mu gihe cy’imyigaragambyo bakarekurwa.
Mondlane wagize amajwi 20,32% muri aya matora, yari yasabye ko ibi biganiro byitabirwa n’abahuza barimo abahagarariye Umuryango w’Abibumbye n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’abanyamakuru, kandi akarindirwa umutekano.
Uyu munyapolitiki ufite ubwoba bw’uko ashobora gutabwa muri yombi, yasobanuye ko yanze kwitabira ibi biganiro bitewe n’uko Perezida Nyusi atubahirije ibyifuzo bye. Yatangaje ko Umukuru w’Igihugu ari mu “mukino w’ibiganiro”.
Yagize ati “Ntabwo nitabiriye ibi biganiro kubera impamvu yoroshye cyane. Kugeza ubu sindabona igisubizo ku ibaruwa yanjye. Nagaragaje ibikwiye kwitabwaho kugira ngo ibiganiro bibe.”
Mondlane yatangaje ko yari yarasabye ko mu gihe ibyifuzo bye bitasubizwa, yakwemererwa kwitabira ibi biganiro yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho (video-conference), ariko ngo na bwo Perezida Nyusi ntiyamusubije.
Abakandida batatu bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu bari bamaze kugera ahagombaga kubera ibiganiro, ariko nyuma y’aho Mondlane atabonetse, bemeranyije na Perezida Nyusi ko bisubikwa.
Momade yatangaje ko mu gihe Mondlane atabonetse kandi ari we zingiro ry’ikibazo, kubera ari we wahamagariye abantu kwigaragambya, bitari gushoboka ko ibiganiro biba. Ati “Kubura kwe ni ikibazo gikomeye. Ntacyo twakora mu gihe adahari.”
Perezida Nyusi yatanze igitekerezo cy’uko we n’abakandida bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu bazahura mu mwaka utaha, agaragaza ko ibiganiro ari ngombwa cyane. Yibukije ko Mondlane atigeze yirukanwa muri Mozambique.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!