Ibiganiro bya Misiri, Sudan na Ethiopie ku rugomero rwa Grand Renaissance byasojwe nta mwanzuro ufashwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Mu biganiro byahuzaga Misiri, Sudan na Ethiopia bipfa urugomero rwa Grand Renaissance rurimo kubakwa kuri Nil, byarangiye nta mwanzuro ufashwe, mu biganiro byabaga ku buhuza bwa Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Cyril Ramaphosa.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Ushinzwe Amazi, Kuhira n’Ingufu muri Ethiopia, Dr Seleshi Bekele, yavuze ko ibiganiro byasojwe ku wa Mbere nta mwanzuro byatanze, ashinja Khartoum na Cairo kuzamura ingingo nshya kandi zikabije mu biganiro.

Ibi biganiro byari bigamije kureba niba Ethiopie itatangira kuzuza amazi mu rugomero, bigakorwa gahoro gahoro ku buryo bitahungabanya ingano y’amazi igera muri Sudan na Misiri kuko bicungira cyane ku ruzi rwa Nil, bitewe nuko igice kinini cyabyo ari ubutayu.

Urwo rugomero ruzwi nka Grand Renaissance nirwo runini muri Afurika, ku buryo ibihugu biri ruguru ya Ethipia birubona nk’urushobora guteza ingorane ku baturage babyo n’ubukungu.

Mu itangazo yasohoye, Dr Seleshi yagize ati "Kudahindura aho bahagaze n’ibindi by’inyongera Misiri na Sudan basaba kandi bikabije, byatumye ibiganiro kuri iyi nshuro bitagera ku mwanzuro.”

“Ibyo bihugu byashoboye kumvikana ku nyungu zabyo aho gushimangira aho bihagaze. Ethiopia irashaka gushimangira ko amasezerano yumvikanyweho ari yo nzira yonyine yo gusohoka mu kibazo. ”

Ethiopie ariko yavuze ko nubwo yiteguye gushyira imbere ubworoherane mu biganiro, Sudan na Misiri byo bisa n’ibidashaka kugira icyo bihara ku ngingo ziganirwaho.

Uru rugomero rwa Grand Renaissance rwitezweho gutanga megawatt 6,000 z’amashanyarazi, rukubakwa kuri miliyari $4.5.

Uburyo bwo kuruhaza amazi nibwo bwakomeje guteza ikibazo kimwe n’uburyo ruzakoramo, aho Sudan na Misiri byakomeje gusaba ko habaho uburyo ruzahazwa amazi, ariko bitagabanyije ingano y’uruzi rugera muri ibyo bihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri, Sameh Shoukry, yavuze ko bibabaje kuba nta masezerano yagezweho, ndetse ko bagerageje koroshya ibintu, ariko bisa n’aho Ethiopia nayo idashaka guhindura uburyo ishaka ko ibintu bigendamo.

Uru rugomero rukomeje guteza ikibazo hagati ya Ethiopia, Sudan na Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .