00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibicuruzwa biturutse muri Kenya na Uganda byabuze uko byinjira i Goma

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 09:39
Yasuwe :

Imihanda yagezaga i Goma ibicuruzwa biturutse muri Uganda no muri Kenya, ntikiri nyabagendwa kubera imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC.

M23 imaze igihe yarigaruriye Umujyi wa Rutshuru uri mu Burasirazuba bwa RDC, ifunga umupaka wa Ishasha uri mu Karere ka Kanunga.

Uyu mupaka ni wo wonyine wari ufunguye nyuma y’aho M23 ifashe Umujyi wa Bunagana muri Kamena ndetse ikanagenzura umupaka wa Kitigoma na Busaza.

Ubu imodoka zitwaye ibicuruzwa zibivanye muri Uganda na Kenya zaheze ku mupaka wa Ishasha. Abashoferi batangaza ko bahamaze ibyumweru byinshi barabuze uko bakomeza urugendo rwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kanungu muri Uganda, Ambrose Amanyire Mwesigye, yavuze ko bamwe mu bashoferi binjiye muri RDC ariko bakabwirwa ko bakwiriye gusubira inyuma muri Uganda. Ababibabwiye ngo ni abayobozi ba RDC.

Inzego za RDC zavuze ko uwo mwanzuro wafashwe ku bw’umutekano w’abo bashoferi.

Ibicuruzwa biturutse muri Kenya na Uganda byabuze uko byinjira i Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .