Ibicuruzwa binyuzwa ku cyambu cya Mombasa byaragabanutse mu mezi arindwi ashize

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Nzeri 2019 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Imibare iva muri Kenya yagaragaje ko mu mezi arindwi ashize, ibicuruzwa bicishwa ku cyambu cya Mombasa byagabanutse.

Ibi ni ibicuruzwa byajyaga mu bihugu birimo Ethiopia, Tanzania n’u Burundi.

Ibihugu birimo u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo byazamuye ibicishwa kuri iki cyambu.

The East African yatangaje ko ibicuruzwa byanyuzwaga Mombasa bijyanwa muri Tanzania, byaganutse ku kigero kingana 9.4% bingana na toni 141,000 mu mezi arindwi ashize.

Ibi kandi ngo bishobora gukomeza kugabanuka kuko Banki y’Isi yashoye arenga miliyoni 345 z’amadorali mu kubaka icyambu cya Dar es Salaam.

Imibare itangwa n’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Kenya, igaragaza ko igihugu cya Ethiopia, cyakoresheje cyane icyambu cya Lamu gihuza Sudan y’Epfo na Ethiopia.

Imibare igaragaza ko ibyo Ethiopia yacishaga i Mombasa byageze kuri zero bivuye kuri toni 1000.

Kuba ibyo Ethiopia icisha i Mombasa byaragabanutse, ngo bishobora kuba byaratewe n’uko yagize ishoramari rikomeye ku byambu birimo ibya Djibouti na Somaliland.

Ibicuruzwa byanyuzwaga ku cyambu cya Mombasa byaragabanutse mu mezi arindwi ashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza