00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibice by’Umujyi wa Bujumbura mu kaga ko kurengerwa n’Ikiyaga cya Tanganyika

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 Kanama 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Ikiyaga cya Tanganyika kiri kuzura amazi cyane, ku buryo yarenze imbago zayo agasatira ibice bituwemo kugera muri metero ebyiri ndetse nta gikozwe, ibice bimwe by’Umujyi wa Bujumbura bishobora kwisanga muri icyo kiyaga.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira (IOM) watangaje ko abantu barenga ibihumbi 52 bavuye mu byabo kuva muri Werurwe uyu mwaka, bitewe n’ibibazo by’imyuzure byiyongereye mu myaka itatu ishize mu Burundi.

Mu Burundi hakunze kugwa imvura nyinshi kuva mu 2019, yatewe n’ibikorwa byo gutema amashyamba ndetse n’ubwiyongere bw’imvura yakunze kugwa mu Karere k’ibiyaga bigari.

Uko imvura igwa ari nyinshi mu bice bitarimo amashyamba, itwara isuri ikayishyitsa mu Kiyaga cya Tanganyika, noneho ikajya mu ndiba yacyo bigatuma amazi azamuka.

Ku rundi ruhande, uko imvura igwa ari nyinshi bigira ingaruka ku bwiyongere bw’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika, byose bigatuma arenga inkombe zayo ari nabyo biri kuba mu Burundi.

IOM yagiriye inama Leta y’u Burundi yo gufata ingamba zirimo kurwanya isuri binyuze mu gutera ibiti, ndetse no kurushaho gutunganya imiyobora y’amazi, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ubwiyongere bwa Tanganyika.

Ikiyaga cya Tanganyika gikomeje kuzura mu buryo cyototeye ibice by'Umujyi wa Bujumbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .