Minisitiri Dodiko yagize ati “Iri barura rizaba amahirwe yo kugarura isura nziza. Turategereje. Buri munsi dusoma ko u Burundi ari igihugu cya mbere gikennye ku Isi kandi nta kuri na mba kurimo. Abenshi ntabwo bazi ko umuntu urya ibyo yihingiye atari umukene, kubera ko atabihaha.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Albert Shingiro, na we yasabye Abarundi kugaragaza ukuri ku byo batunze, bagacika ku ngeso yo guhisha umutungo wabo. Ati “Mureke ducike ku muco wo guhisha ibyo dutunze. Mu gihe tutabona amakuru y’ukuri, twazakomeza kuyobora buhumyi, kuko twaba tutazi ibikenewe kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu.”
U Burundi buri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikennye ku Isi, inyuma ya Sudani y’Epfo. Ikigega mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigaragaza ko ku mpuzandengo Umurundi yinjiza amadolari ya Amerika 230 ku mwaka.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yumvikanye avuga ko igihugu cyabo kidakennye, ahubwo ko ababivuga baba bagamije kugiharabika, bigatizwa umurindi n’Abarundi bifitemo umuco wo kutavuga ukuri ku byo batunze.
Mu byo Ndayishimiye ashingiraho avuga ko Abarundi badakennye harimo kuba bahinga bakeza, ntibakenere cyane kujya mu masoko kuko ngo baba bafite ibyo kurya. Kuba ibiribwa muri iki gihugu bihendutse na yo ni indi mpamvu ashingiraho avuga ibi.
Akenshi ubukungu bw’igihugu bujyana n’agaciro k’ifaranga ryacyo ugereranyije n’ay’amahanga afite agaciro gakomeye. Gusa Ndayishimiye we tariki ya 12 Kanama 2024 yagaragaje ko ubu buryo bw’igereranya bukwiye gushingira ku mibereho yo muri buri gihugu.
Yagize ati "Mwebwe iyo mupima ayo mafaranga, muba mwatakaye. Pima umusaruro ufite, umutungo ufite n’amafaranga ufite mu gihugu. Ntihazagire uwongera gutuka ifaranga ryacu ngo ntirigira agaciro. Ibihumbi 5000 by’Amarundi ubiririye mu Burundi bihangana n’amadolari 50 uyaririye muri Amerika.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!