00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarundi basabwe kunyomoza abavuga ko u Burundi bukennye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 August 2024 saa 05:31
Yasuwe :

Mu gihe mu Burundi hategerejwe ibarura ry’imitungo yabo rizatangira tariki ya 25 Kanama 2024, Minisitiri w’Ibidukikije, Ubuhinzi n’Ubworozi, Dodiko Prosper, yasabye Abarundi kunyomoza abavuga ko igihugu cyabo ari cyo cya mbere gikennye ku Isi.

Minisitiri Dodiko yagize ati “Iri barura rizaba amahirwe yo kugarura isura nziza. Turategereje. Buri munsi dusoma ko u Burundi ari igihugu cya mbere gikennye ku Isi kandi nta kuri na mba kurimo. Abenshi ntabwo bazi ko umuntu urya ibyo yihingiye atari umukene, kubera ko atabihaha.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Albert Shingiro, na we yasabye Abarundi kugaragaza ukuri ku byo batunze, bagacika ku ngeso yo guhisha umutungo wabo. Ati “Mureke ducike ku muco wo guhisha ibyo dutunze. Mu gihe tutabona amakuru y’ukuri, twazakomeza kuyobora buhumyi, kuko twaba tutazi ibikenewe kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu.”

U Burundi buri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikennye ku Isi, inyuma ya Sudani y’Epfo. Ikigega mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigaragaza ko ku mpuzandengo Umurundi yinjiza amadolari ya Amerika 230 ku mwaka.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yumvikanye avuga ko igihugu cyabo kidakennye, ahubwo ko ababivuga baba bagamije kugiharabika, bigatizwa umurindi n’Abarundi bifitemo umuco wo kutavuga ukuri ku byo batunze.

Mu byo Ndayishimiye ashingiraho avuga ko Abarundi badakennye harimo kuba bahinga bakeza, ntibakenere cyane kujya mu masoko kuko ngo baba bafite ibyo kurya. Kuba ibiribwa muri iki gihugu bihendutse na yo ni indi mpamvu ashingiraho avuga ibi.

Akenshi ubukungu bw’igihugu bujyana n’agaciro k’ifaranga ryacyo ugereranyije n’ay’amahanga afite agaciro gakomeye. Gusa Ndayishimiye we tariki ya 12 Kanama 2024 yagaragaje ko ubu buryo bw’igereranya bukwiye gushingira ku mibereho yo muri buri gihugu.

Yagize ati "Mwebwe iyo mupima ayo mafaranga, muba mwatakaye. Pima umusaruro ufite, umutungo ufite n’amafaranga ufite mu gihugu. Ntihazagire uwongera gutuka ifaranga ryacu ngo ntirigira agaciro. Ibihumbi 5000 by’Amarundi ubiririye mu Burundi bihangana n’amadolari 50 uyaririye muri Amerika.”

Perezida Ndayishimiye ahamya ko Abarundi badakennye, kuko ngo bafite ibiryo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .