Uyu mugabo yagaragaye mu Burasirazuba bwa Congo ari kumwe n’ingabo z’icyo gihugu, amakuru avuga ko ari we wari ukuriye umutwe ufasha icyo gihugu kubona abacanshuro baturutse i Burayi, bivugwa ko baba bagiye gutoza ingabo z’icyo gihugu, uretse ko banagaragaye barwana ku rugamba.
Potra yafashwe ubwo yari yerekeje mu Murwa Mukuru wa Romania, Bucharest. Bivugwa ko uyu mugabo asanzwe ari umwe mu bayobozi bashinzwe umutekano wa Călin Georgescu, umwe mu bari kwiyamamariza kuyobora Romania, ariko ashinjwa kwifashisha u Burusiya mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Romania ruherutse gutesha agaciro ibyavuye mu cyiciro cya mbere cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, ruvuga ko atanyuze mu mucyo kuko u Burusiya bwayivanzemo. Bivugwa ko u Burusiya bwifuza ko Călin Georgescu yatsinda amatora kuko abushyigikiye.
Mu majwi yabaruwe, Georgescu w’imyaka 62 yari yagize 22,9% mu gihe Lasconi bari bahanganye, ashyigikiye u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize 19,2%.
Gusa na mbere y’uko urukiko rutesha agaciro ibyavuye mu matora, rwari rwasabye ko hongera kubarurwa amajwi nyuma y’uko inzego z’ubutasi zigaragaje ko u Burusiya bwagabye ibitero ibihumbi 85 by’ikoranabuhanga, kuri sisitemu ikoreshwa mu kubarura amajwi.
Nyuma yo gusesa ibyavuye muri aya matora, bamwe mu baturage bashyigikiye Călin Georgescu bararakaye birara mu mihanda, batangira kwigaragambya, nubwo imyigaragambyo yakozwe yari mito, kuko yitabiriwe n’abantu bari munsi ya 300.
Gusa ku rundi ruhande, hari habaye imyigaragambyo y’abari ku ruhande rwa Lasconi rwifuzaga ko uretse no gusesa amatora, haba n’iperereza ku ruhande rw’u Burusiya mu matora ndetse n’isano bufitanye na Georgescu.
Iyi myigaragambyo iri kubera ku kibuga cya Kaminuza ya Bucharest. Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo ari yo yari yatumye Horațiu Potra ajya mu Murwa Mukuru. Icyakora muri uru rugendo, imodoka ye yaje guhagarikwa na Polisi ya Romania kugira ngo ikorerwe igenzurwa.
Polisi yari yongereye ibi bikorwa byo kugenzura nyuma yo kumenya amakuru y’uko hari abafite umugambi wo guteza impagarara mu myigaragambyo.
Mu gusaka imodoka yari itwaye Horațiu Potra, baje gusangamo ibikoresho birimo imbunda, ibyuma, ’casque’ za gisirikare, amafaranga arimo ibihumbi 560 by’amafaranga akoreshwa muri RDC, impapuro ziriho amazina y’abanyapolitiki, bivugwa ko yari agamije kugirira nabi n’ibindi byinshi.
Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, aho yajyanwe kubazwa n’inzego z’umutekano, akirinda kugira byinshi avuga, uretse kuvuga ko yari agiye mu bikorwa byo kwitegura amatora.
Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwari rwasabye ko Komisiyo y’Amatora izategura andi mu minsi iri imbere.
Ku rundi ruhande, ntabwo Horațiu Potra yafashwe wenyine kuko yari kumwe n’abandi bantu 20 na bo bafashwe.
Abafashwe baturutse mu bindi bice bitandukanye, bari bitwaje intwaro ndetse bari barakodesheje ibyumba muri hoteli ziri hafi y’ahakunze kubera imyigaragambyo, bigakekwa ko bari bagamije kuhagera vuba mu gihe yari kuba itangiye.
Potra ashinjwa gutwara intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guteza umutekano muke muri rubanda, icyaha gishingiye ku butumwa aherutse gushyira kuri Facebook yibasira abayobozi ba Romania.
Uyu mugabo azwi cyane mu bikorwa byo kohereza abacanshuro muri Afurika, aho bivugwa ko yarwanye mu bihugu bitandukanye birimo Mali na Tchad, gusa kuri ubu, afite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko ibikorwa byo kohereza abacanshuro muri Afurika abikuramo miliyoni 1 y’Ama-Euro buri mwaka, ibimugira umugabo ufite ikofi yihagazeho.
Ni we kandi uri gushinjwa gutegura ibi bikorwa bigamije guteza umutekano muke mu Murwa Mukuru, byari bigamije guteza imvururu mu gihugu.
Mu mirimo ikomeye uyu mugabo yakoze, harimo kuba umurinzi wa Emir wa Qatar ahagana mu 1990, akaba yaranabaye umurinzi wa Perezida Ange-Félix Patassé wayoboye Centrafrique.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!