00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itariki yo gutangaza uwegukanye Miss East Africa yitabiriwe na Umunyana Shanitah yimuwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukuboza 2021 saa 04:01
Yasuwe :

Irushanwa rya Miss East Africa ryitabiriwe na Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda, ryagombaga kuba ku wa 17 Ukuboza ryimuriwe itariki ryagombaga kuberaho.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’abategura iri rushanwa, batangaje ko irushanwa ryigijwe inyuma ho icyumweru, bivuze ko rizaba ku wa 24 Ukuboza uyu mwaka mu birori bizasusurutswa n’umuhanzi Mbosso.

Ntabwo havuzwe icyatumye itariki yagombaga kuberaho iri rushanwa ihindurwa.

Ku wa 28 Ugushyingo 2021, Umunyana Shanitah yari yavuye mu Rwanda yitabiriye iri rushanwa.

Iri rushanwa uyu mukobwa ahatanyemo n’abandi 15 baturuka mu bihugu byatumiwe. Riteguwe ku nshuro ya mbere na Miss Mutesi Jolly.

Abakobwa bose bagomba gukorana umwiherero w’ibyumweru bibiri mbere y’uko hatangazwa uwegukanye .

Uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail nshya ifite agaciro k’ibihumbi 44 by’amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 50 Frw). Buri kwezi kandi azajya ahembwa 1500$ (arenga 1 500 000 Frw).

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 $, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 $.

Umunyana Shanitah niwe uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .