Irushanwa ry’uyu mwaka ibigo birenga 500 by’urubyiruko byari byatanze ubusabe habaho amajonjora hasigara ibigera ku 10 bikora imishinga y’udushya mu buhinzi hirya no hino mu gihugu ndetse bihabwa amahugurwa.
Ayo mahugurwa yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 10 babihagarariye bigishwa kunoza ibyo bakora banahabwa izindi nama zijyanye na byo.
Habayeho irindi toranya batanu ba mbere baba ari bo bagera ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa cyabaye kuri uyu wa 30 Mata 2025.
Ikigo Incuti Foods cya Gashonga Trésor gitunganya urusenda rugacururizwa no kuri internet ni cyo cyabaye icya mbere gihabwa miliyoni 25 Frw.
Icya kabiri ni AvoCare cya Niyidukunda Mugeni gitunganya avoka zikavamo amavuta yo kwisiga n’ayo gutekesha cyahembwe miliyoni 15 Frw naho Green Energy Tech ya Sabina Marie Rose iba iya gatatu ihembwa miliyoni 10 Frw.
Ayo mafaranga azafasha ibyo bigo bya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko kwagura ibyo bikora bibashe kugera ku rundi rwego.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Cyubahiro Bagabe Mark yavuze ko urubyiruko mu Rwanda rumaze kugira ibitekerezo byagutse mu gukora ubuhinzi nk’umwuga.
Yagize ati “Urubyiruko rwabonye ko hari amahirwe mu buhinzi n’ubworozi. Rwateye indi ntambwe rurenga gusa guhinga ahubwo rwongerera agaciro ibihingwa aho hari nk’abafata ikintu kimwe bakagitunganyamo ibintu byinshi. No mu mitekerereze yarwo usanga ruri ku rwego rwo hejuru rukorana n’abantu benshi ku buryo bizadufasha kwihaza mu biribwa.”
Dr. Cyubahiro yongeyeho mu buhinzi bugezweho urubyiruko rufitiwe icyizere kandi ruhanzwe amaso ndetse ko minisiteri ayoboye ubu yarushyiriyeho urubuga rwitwa RYAF ruhuriramo rugahabwa inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga iha urundi akazi mu by’ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi Mukuru wa Heifer International mu Rwanda, Ruzibuka Verena yavuze ko urubyiruko rugize 65% by’Abanyarwanda kandi ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’Igihugu bityo ko bakwiye guhabwa inkunga bakabasha kwisanga mu kubukora kinyamwuga
Ati “Mu buhinzi haracyarimo imbogamizi nyinshi zidashobora gukemuka hatarimo urubyiruko, ikoranabuhanga rigezweho no guhanga udushya. Iyo ibyo tubifite bidufasha kujyana n’iryo koranabuhanga mu gukumira umusaruro wangirika nyuma yo gusarurwa, kunoza ubuhinzi n’imirimo ibushamikiyeho ndetse no guhanga imirimo mu buhinzi no mu ruhererekane rw’ibiribwa.”
Gashonga Trésor wabaye uwa mbere yavuze ko amafaranga yatsindiye atari aye gusa ko ahubwo ari n’inyungu ku bahinzi 8.000 bakorana ndetse akaba agiye kumufasha kwagura ibikorwa yongere urusenda yohereza mu mahanga.















Amafoto: Shumbusho Djasili
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!