00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Heifer International Rwanda yahembye ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza y’ikoranabuhanga mu buhinzi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 2 May 2025 saa 09:41
Yasuwe :

Binyuze mu irushanwa ‘AYuTE Africa Challenge’ rigamije kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda , Umuryango Heifer International Rwanda wahembye agera kuri miliyoni 50 Frw ibigo bitatu bya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bikora imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi ifasha abahinzi baciriritse.

Irushanwa ry’uyu mwaka ibigo birenga 500 by’urubyiruko byari byatanze ubusabe habaho amajonjora hasigara ibigera ku 10 bikora imishinga y’udushya mu buhinzi hirya no hino mu gihugu ndetse bihabwa amahugurwa.

Ayo mahugurwa yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 10 babihagarariye bigishwa kunoza ibyo bakora banahabwa izindi nama zijyanye na byo.

Habayeho irindi toranya batanu ba mbere baba ari bo bagera ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa cyabaye kuri uyu wa 30 Mata 2025.

Ikigo Incuti Foods cya Gashonga Trésor gitunganya urusenda rugacururizwa no kuri internet ni cyo cyabaye icya mbere gihabwa miliyoni 25 Frw.

Icya kabiri ni AvoCare cya Niyidukunda Mugeni gitunganya avoka zikavamo amavuta yo kwisiga n’ayo gutekesha cyahembwe miliyoni 15 Frw naho Green Energy Tech ya Sabina Marie Rose iba iya gatatu ihembwa miliyoni 10 Frw.

Ayo mafaranga azafasha ibyo bigo bya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko kwagura ibyo bikora bibashe kugera ku rundi rwego.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Cyubahiro Bagabe Mark yavuze ko urubyiruko mu Rwanda rumaze kugira ibitekerezo byagutse mu gukora ubuhinzi nk’umwuga.

Yagize ati “Urubyiruko rwabonye ko hari amahirwe mu buhinzi n’ubworozi. Rwateye indi ntambwe rurenga gusa guhinga ahubwo rwongerera agaciro ibihingwa aho hari nk’abafata ikintu kimwe bakagitunganyamo ibintu byinshi. No mu mitekerereze yarwo usanga ruri ku rwego rwo hejuru rukorana n’abantu benshi ku buryo bizadufasha kwihaza mu biribwa.”

Dr. Cyubahiro yongeyeho mu buhinzi bugezweho urubyiruko rufitiwe icyizere kandi ruhanzwe amaso ndetse ko minisiteri ayoboye ubu yarushyiriyeho urubuga rwitwa RYAF ruhuriramo rugahabwa inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga iha urundi akazi mu by’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi Mukuru wa Heifer International mu Rwanda, Ruzibuka Verena yavuze ko urubyiruko rugize 65% by’Abanyarwanda kandi ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’Igihugu bityo ko bakwiye guhabwa inkunga bakabasha kwisanga mu kubukora kinyamwuga

Ati “Mu buhinzi haracyarimo imbogamizi nyinshi zidashobora gukemuka hatarimo urubyiruko, ikoranabuhanga rigezweho no guhanga udushya. Iyo ibyo tubifite bidufasha kujyana n’iryo koranabuhanga mu gukumira umusaruro wangirika nyuma yo gusarurwa, kunoza ubuhinzi n’imirimo ibushamikiyeho ndetse no guhanga imirimo mu buhinzi no mu ruhererekane rw’ibiribwa.”

Gashonga Trésor wabaye uwa mbere yavuze ko amafaranga yatsindiye atari aye gusa ko ahubwo ari n’inyungu ku bahinzi 8.000 bakorana ndetse akaba agiye kumufasha kwagura ibikorwa yongere urusenda yohereza mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Heifer International mu Rwanda, Ruzibuka Verena, yavuze ko iryo rushanwa rigamije gutera imbaraga urubyiruko rufite imishinga myiza y'ubuhinzi ariko nta gishoro
Sabina Marie Rose ufite umushinga wo kuhira ku bahinzi baciriritse ni we wabaye uwa gatatu ahembwa miliyoni 10 Frw
Niyidukunda Mugeni Euphrosine ufite ikigo gitunganya avoka zikavamo amavuta ni we wabaye uwa kabiri
Gashonga Trésor ufite ikigo cyitwa Incuti Foods gitunganya urusenda yegukanye miliyoni 25 Frw
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Cyubahiro Bagabe Mark yavuze ko urubyiruko mu Rwanda rumaze kugira ibitekerezo byagutse mu gukora ubuhinzi nk’umwuga
Hakozwe ibiganiro bivuga ku itrerambere ry'ubuhinzi
Bimwe mu bikomoka ku buhinzi bitunganywa n'abegukanye ibihembo
Ba rwiyemezamirimo batatu ba mbere muri AYuTE 2025 bahembwe miliyoni 50 Frw bose
Ba rwiyemezamirimo batandukanye b'urubyiruko bari bitabiriye irushanwa rya AYuTE Africa Challenge 2025

Amafoto: Shumbusho Djasili


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .