Byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi rusange muri HCR, Allen Maina, kuri uyu wa 11 Nzeri 2024, ubwo yatangizaga ubukangurambaga bugamije kurinda iki cyorezo impunzi zigera kuri miliyoni 10 ziri mu bihugu 35 byo kuri uyu mugabane.
Allen yagize ati “Iki cyorezo gishya gishyira mu kaga ubuzima bw’abantu cyageraho byoroshye barimo impunzi nyinshi n’abimuwe mu byabo babaho mu buzima bugoye.”
HCR yasabye umuryango mpuzamahanga kongera inkunga uyiha kugira ngo irusheho kongera imbaraga zo kurinda impunzi iki cyorezo, igaragaza ko izi miliyari 29,1 Frw zikenewe bitarenze mu 2024.
Kuva mu ntangiriro za Mutarama 2024, Ubushita bw’Inkende bumaze gufata abarenga 20.000 muri Afurika, mu bihugu 14 birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Uganda, Kenya, u Rwanda n’ibyo mu burengerazuba bw’uyu mugabane.
Impunzi n’abimuwe mu byabo n’amakimbirane yitwaje intwaro bamaze kwandura iki cyorezo ni 88 muri rusange, barimo 68 bo muri RDC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!