00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hategerejwe amabwiriza azagenga ubutumwa bwo guhashya inyeshyamba muri RDC

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 September 2022 saa 04:19
Yasuwe :

Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bivuga ko byamaze kwitegura kohereza ingabo muri RDC muri gahunda yo kugarura amahoro no guhashya imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri iki gihugu, icyakora haracyategerejwe amabwiriza agomba kuzagenga gahunda y’ubutumwa bw’amahoro.

Ibiganiro ku birebana no kuvugurura amasezerano n’amategeko biri gutuma kohereza ingabo muri iki gihugu bitinda kuko bimwe byakomeje kwifata mu gihe bitarabona amabwiriza agomba kugenga ubu butumwa bwabo.

Kugeza ubu ibihugu bitanu byamaze kwemeza ko bigomba kohereza abasirikare binyuze muri uyu mutwe wo guhangana n’imitwe y’inyeshyamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bihugu byiteguye kohereza ingabo ni Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo ariko bigaragaza ko bigikeneye kubona amabwiriza agomba gukurikizwa mu kwirinda ko habaho amakosa.

Gushyiraho amabwiriza agenga uyu mutwe bizajyana no kugena umubare w’abasirikare buri gihugu kizohereza, aho ingabo zizakorera ibikorwa n’inshingano zizaba zifite.

Kohereza ingabo muri RDC byemejwe n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye bigize EAC nubwo Perezida wa RDC, Felex Tshisekedi yatsembeye ingabo z’u Rwanda ko zitagomba kujya mu zigize uyu mutwe wa EAC.

Impamvu yashingiweho ingabo z’u Rwanda zangirwa kujya muri uyu mutwe ugomba kwerekeza muri RDC ni uko iki gihugu kirushinja gufasha umutwe wa M23 ibintu u Rwanda rwateye utwatsi ahubwo rugasaba RDC ko itakomeza gukorana na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingabo zigomba koherezwa kuri ubu ziri mu myitozo ya gisirikare mu gace ka Isiolo muri Kenya zikaba zitegereje gusa ko hemezwa amabwiriza agomba kuzigenga mu butumwa.

Ibihugu ku giti cyabyo bikomeje kugaragaza ubushake bwo kohereza ingabo muri iki gihugu kugarura amahoro nubwo hari hasanzwemo ingabo za Monusco zihamaze imyaka isaga 20 ariko ikaba ntacyo irahindura.

U Burundi bwamaze kohereza abasirikare bagera kuri 600 bari muri Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse Perezida Félix Tshisekedi yemeje ko izi ngabo z’abarundi bari muri gahunda y’Ingabo za EAC.

Minisitiri ushinze itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei Lueth, aheruka gutangaza ko abasirikare 750 b’igihugu cye aribo bazoherezwa muri Congo muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhashya imitwe ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri rusange intego y’izi ngabo za EAC izaba ari iyo kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demiokarasi ya Congo, binyuze mu kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ihakorera.

Ingabo za EAC zitezweho guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .