Hatangajwe itariki yo gushyingura Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 01:21
Yasuwe :
0 0

Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe azashyingurwa ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 nk’uko byemejwe n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’igihugu cye.

Mugabe wari ufite imyaka 95 yitabye Imana ku wa 06 Nzeri mu bitaro byo muri Singapore aho yari yaragiye kwivuriza kuva muri Mata.

Uyu mugabo yayoboye Zimbabwe imyaka 30 ava ku butegetsi mu Ugushyingo 2017 nyuma yo kotswa igitutu n’igisirikare bikarangira yeguye.

Inyandiko igenewe Abadipolomate babarizwa muri Zimbabwe bandikiwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, igaragaza ko imihango yo gusezera bwa nyuma kuri Mugabe iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri hanyuma kumushyingura bigakorwa ku munsi ukurikiyeho.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ko kumusezera bizabera kuri Stade nkuru y’igihugu mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ntiyigeze itangaza aho Mugabe azashyingurwa, ni mu gihe hashize iminsi mike agizwe intwari ya Zimbabwe.

Gusa mu migenzo ya gakondo muri Zimbabwe, intwari y’igihugu ishyingurwa mu irimbi rikuru ry’igihugu riri ku musozi mu Mujyi wa Harare nubwo umuryango ushobora guhitamo ahandi ashyingurwa.

Iyi nyandiko ivuga ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma bifuza kwitabira uyu muhango, basabwa kugera i Harare ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Umurambo wa Mugabe uracyari muri Singapore, biteganyijwe ko ku wa Gatatu aribwo uzagezwa mu gihugu.

Robert Mugabe yitabye Imana azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza