Hatangajwe igihe Buyoya wayoboye u Burundi azashyingurirwa muri Mali

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 27 Ukuboza 2020 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Pierre Buyoya wigeze kuyobora u Burundi, watangaje ko azashyingurwa mu Mujyi wa Bamako muri Mali ku wa 29 Ukuboza 2020.

Ku wa 22 Ukuboza, umuryango wa Buyoya wari wavuze ko azashyingurwa muri Mali, gusa ntiwatangaza igihe uwo muhango uzabera. Ubu wavuze ko azashyingurwa ku wa 29 Ukuboza habura iminsi ibiri ngo uyu mwaka urangire.

Perezida Buyoya yavutse tariki 24 Ugushyingo 1949 avukira ahitwa i Rutovu mu Burundi, ayobora u Burundi mu bihe bibiri bitandukanye, kuva mu 1987 kugeza mu 1993 ndetse no guhera mu 1996 kugeza mu 2003.

Yapfuye afite imyaka 71, mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki 18 Ukuboza i Paris mu Bufaransa, bivugwa ko azize covid-19.

Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel.

Bikekwa ko impamvu Buyoya atazashyingurwa mu Burundi, ari ukubera ko yapfuye hashize amezi abiri gusa akatiwe igifungo cya Burundu ku cyaha yahamijwe n’urukiko cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye mu 1993.

Perezida w’u Burundi uriho ubu Évariste Ndayishimiye, yari yabwiye umuryango we ko kimwe nk’undi muturage wese w’u Burundi yemerewe gushyingurwa mu gihugu cye. Ariko ko mu gihe yaba agiye gushyingurwa i Burundi atahabwa icyubahiro nka Perezida wayoboye icyo gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .