Tariki ya 24 Kanama 2024, ingabo za Kenya zo mu mutwe ushinzwe ubutabazi bwihuse uzwi nka KENQRF 4 cyangwa QRF 4, zoherejwe mu burasirazuba bwa RDC.
Nk’uko byasobanuwe n’ibiro by’ingabo za Kenya, aba basirikare bayobowe na Lt Col Simon Seda bagiye kwifatanya n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO.
Bamwe mu Banye-Congo bagaragaje ko batishimiye kongera kubona ingabo za Kenya mu burasirazuba bwa RDC, bitewe ahanini no kuba bari baranenze umusaruro wazo ubwo zari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburarasizuba, EAC.
Sosiyete sivile ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 29 Kanama 2024 yashinje ingabo za Kenya gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe zari mu butumwa bwa EAC.
Yatangaje ko itemera kuba abasirikare ba Kenya “basubiye” mu gihugu cyabo, isobanura ingabo z’amahanga zenyegeza ubugizi bwa nabi, zikanavogera ubusugire bwa RDC. Yateguje ko tariki ya 2 Nzeri 2024 abayigize bazakora imyigaragambyo isaba ko basubira i Nairobi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yasobanuye ko mu rwego rwo kongerera imbaraga umutwe w’ingabo zidasanzwe za MONUSCO uzwi nka ‘FIB’, mu 2019 Leta ya RDC yasabye ibihugu by’inshuti kohereza abasirikare mu burasirazuba, Kenya na Népal byemera gutanga uyu musanzu.
Yasobanuye ko ingabo za Kenya zatangiye koherezwa muri RDC mu 2020, zisimburana mu bihe bitandukanye, kandi ko zafashije FIB kugera ku ntego zayo zo guhangana n’ibibangamiye umutekano wo mu burasirazuba.
Iti “Kuza kwa QRF4 biri mu rwego rwo gusimburana gusanzwe. Baje gusimbura abari bamaze umwaka mu butumwa nk’ababarizwa muri MONUSCO.”
Iyi Minisiteri yavuze ko umutwe w’ingabo wa QRF3 wasimbuwe na QRF4 wari ugizwe n’abasirikare badasanzwe bakoreraga mu mujyi wa Beni kuva mu 2021, hamwe na bagenzi babo bo muri Afurika y’Epfo, Malawi na Népal.
Amasezerano y’ubufatanye mu kugarura amahoro n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru yashyizweho umukono ubwo Uhuru Kenyatta wayoboraga Kenya yagiriraga uruzinduko i Kinshasa muri Gashyantare 2019. Icyo gihe Perezida Félix Tshisekedi yari amaze ukwezi kumwe ari ku butegetsi bwa RDC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!