00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harimo izaturutse muri Haut-Katanga: Byinshi ku mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 September 2024 saa 04:57
Yasuwe :

Niba ushaka kujya mu mujyi wa Kigali uva mu ntara ya Haut-Katanga iri mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagusaba gukora urugendo rw’ibilometero 1.726,2 rungana n’amasaha hafi 34 ukoresheje imodoka.

Uva i Lubumbashi muri Haut-Katanga unyuze mu muhanda ’N5’, wabanza gukora urugendo rw’ibilometero 1.469 rukugeza mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ugakora n’urundi rw’ibilometero 257 uva i Bukavu iza i Kigali.

Mu gihe waba ugiye mu karere ka Kirehe gaherereyemo inkambi ya Mahama, byagusaba ibindi bilometero bigera ku 120 unyuze ku muhanda munini wa KN3 RD na NR4 cyangwa se ibilometero 137,8 unyuze mu muhanda wa RN5 na NR6.

Uru ni rwo rugendo zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zakoze ubwo zahungiraga mu Rwanda, bitewe ahanini n’ibibazo by’umutekano muke byugarije uburasirazuba bwa RDC.

Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ya tariki ya 31 Kanama 2024 igaragaza ko mu Rwanda harimo impunzi z’Abanye-Congo zigera ku 82.798 zigabanyije mu miryango 18.133.

Iyi raporo igaragaza ko muri izi mpunzi harimo 482 zaje vuba n’izindi 12.864 zamaze gusaba ubuhungiro. Muri rusange, impunzi 81.857 ziba mu nkambi zitandukanye hirya no hino mu gihugu, izindi 941 zikaba mu mujyi wa Kigali.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo 23.151, iya Kiziba mu karere ka Karongi igacumbikira 14.622. Iya Kigeme mu karere ka Nyamagabe icumbikiye 14.728, iya Mugombwa muri Gisagara icumbikiye 11.931, iya Nyabiheke muri Gatsibo igacumbikira 11.943. Izindi 5.482 ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu karere ka Rubavu.

UNHCR igaragaza ko impunzi z’Abanye-Congo 72.975 zaturutse muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni intara imaze imyaka myinshi iberamo intambara zigirwamo uruhare rukomeye n’imitwe yitwaje intwaro, n’ubu ikaba iberamo ihanganishije M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Kivu y’Amajyepfo ni intara ya kabiri yavuyemo impunzi nyinshi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda. Iyi raporo igaragaza ko izigera ku 7,151 ari zo zavuye muri iyi ntara ihanganiyemo imitwe yitwaje intwaro irimo Mai Mai Raia Mutomboki, Twirwaneho, Gumino, RED Tabara na FNL.

Impunzi z’Abanye-Congo zaturutse mu ntara ya Haut-Katanga, nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo, zari 981 kugeza tariki ya 31 Kanama 2024. Izindi 1689 zaturutse mu bindi bice bitandukanye bya RDC.

Haut-Katanga irimo ikihe kibazo?

Haut-Katanga kimwe n’izindi ntara zirimo Tanganyika, Haut-Lomami na Lualaba zahoze mu cyitwaga Katanga kugeza mu 2015 ubwo zagabwagamo ibice. Ni igice cy’ingenzi ku gihugu bitewe n’umusaruro w’amabuye y’agaciro uhaboneka, cyane cyane aya Copper.

Umujyi wa Lubumbashi ufatwa nk’umurwa mukuru wa Haut-Katanga ni igicumbi cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku gihugu, ndetse ni na ho hakorera sosiyete zikomeye nka Gécamines na Glencore y’Abasuwisi.

Ubutunzi buri muri iyi ntara bwatumye iba isibaniro ry’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Bakata Katanga n’ingabo za RDC kuva mu myaka myinshi ishize. Ibyo byatumye abaturage benshi bo mu cyitwaga Katanga bahunga.

Tariki ya 18 Ugushyingo 2014, Karin de Gruijl wari Umuvugizi wa UNCHR yatangaje ko mu myaka ibiri yari ishize, abantu 400.000 bari bamaze guhunga ubugizi bwa nabi bw’iyi mitwe yitwaje intwaro, barimo 71.000 bari bamaze guhunga mu mezi atatu gusa. Muri rusange, abakomoka muri iyi ntara bari bamaze guhunga ni 600.000.

Nyuma y’imyaka itatu yaraciwe intege, Bakata Katanga yashinzwe mu 1991 nk’umutwe uharanira ubwigenge bwa Katanga, yongeye kugaba ibitero mu gace ka Mitwaba muri Mutarama 2024, ishimuta abarimo umupolisi. Muri Gicurasi 2024 na bwo yagabye igitero mu gace ka Malambwe, abarwanyi bayo batandatu bafatwa mpiri.

Impunzi nyinshi z'Abanye-Congo zaturutse mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru
Mu mpunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda harimo 981 zaturutse muri Haut-Katanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .