00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harikangwa Jenoside muri Ethiopie; iyicarubozo mu Burundi; Toni 1,5 z’amahembe y’inzovu zafatiwe muri RDC: Avugwa mu Karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 May 2022 saa 04:20
Yasuwe :

Imiryango igera kuri 15 ya sosiyete sivile yavuze ko intambara ikomeje guc aibintu muri Ethiopie ishobora kubyara Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda umuryango w’Abibumbye nuramuka utayishyize mu byihutirwa bigomba gushakirwa igisubizo.

Mu ibaruwa yo ku wa 18 Gicurasi iyi miryango yandikiye Akanama Gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye, ivuga ko uretse ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu bikorwa ku mpande zombie zihanganye, amagambo akoreshwa nka ‘kanseri’ cyangwa ‘satani’ mu rwego rwo gutesha agaciro ikiremwamuntu ashobora kugira ingaruka nk’uko byagenze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu Rwanda leta yari iyobowe n’abahutu yakoresheje ijambo inyenzi ishaka kuvuga abatutsi, biganisha ku kumvikanisha ko ari ibisimba bigomba kwicwa.

Nk’ukoThe Eastafrican yabitangaje, Hala Al Karib, uharanira uburenganzira bw’abagore mu ihembe rya Afurika no muri Sudani hamwe na Corlett Letlojane, umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikigo cyita ku burenganzira bwa muntu muri Afurika y’Epfo.

Bagize bati “Umuryango w’Abibumbye ufite ubushobozi bwo kugira icyo ukora ariko ntiwitaye ku byabaye mu Rwanda ngo ugire icyo ubikoraho. Duhangayikishijwe n’uko ibintu biri kwisubiramo muri Ethiopie uyu munsi. Turabahamagarira gukura amasomo ku byabaye mu Rwanda.”

Intambara muri Ethiopie yatangiye mu Ugushyingo 2020 hagati ya Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe, Ahmed Abiy n’ingabo ukwibohora kwa Tigray (TPLF). Imaze gushyira mu kaga abatari bake.

Yaje kwaguka igera mu Majyepfo mu karere ka Amhara na Afar.

Iperereza rihuriwe hagati y’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu na komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ethiopie ryagaragaje ko impande zombi zishyamiranye muri aya makimbirane zakoze ibyaha bikomeye bihungabanya uburenganzira bwa muntu birimo kugaba ibitero ku basivile, ubwicanyi, iyicarubozo, gufunga binyuranyije n’amategeko, gushimuta no gufata abagore ku ngufu.

HRW yatunze urutoki u Burundi ko bukorera abatavuga rumwe nayo ibikorwa bya kinyamaswa

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, utangaza ko inzego zishinzwe iperereza, polisi n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi (Imbonerakure) zakoze ibikorwa bibabaje bihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Ibi bikorwa birimo ubwicanyi, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iyicarubozo no gutoteza abari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abo bikekwa ko bakorana n’imitwe yitwaje intwaro.

Raporo uyu muryango wasohoye, ku wa 18 Gicurasi 2022, wavuze ko yakozwe hashingiwe ku maperereza yakorewe mu Ntara za Cibitoke na Kayanza.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bagiye batotezwa nyuma y’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro hatitawe ku gukora iperereza ngo hamenyekane koko ababigizemo uruhare ndetse abaketsweho ibyo bikorwa ntibigeze bagezwa mu butabera ngo babashe kwisobanura.

Leta y’u Burundi ntacyo iravuga kuri iyi raporo nk’uko BBC yabitangaje.

Raporo ya HRW yatunze urutoki inzego z'u Burundi ko zikorera iyicarubozo n'ibindi bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe n'ubutegetsi

Toni 1,5 z’amahembe y’inzovu zafatiwe muri RDC

Inzego z’ubuyobozi mu Majyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zafashe toni 1,5 z’amahembe y’inzovu yacuruzwaga mu buryo bwa magendu.

Yafatiwe mu Mujyi wa Lubumbashi ku wa Gatandatu nk’uko byatangajwe n’inzego zitashaatse kwimenyekanisha mu itangazamakuru bitewe n’iperereza rigikomeza.
Polisi yataye muri yombi abantu batanu mu gihe babiri batorotse nyuma yo guhatwa ibibazo.

Aho ayo mahembe yari ajyanwe n’aho yari aturutse na ho ntihatangajwe.

Sabin Mande, umunyamategeko w’urwego rushinzwe kurengera ibidukikije, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko yabonye imifuka 18 y’amahembe y’inzovu yafashwe mu biro by’Umushinjacyaha i Lubumbashi ku wa Gatatu.

Yavuze ko kugira ngo haboneke amahembe y’inzozu angana gutyo bivuze ko haba hishwe iziri hagati ya 80 na 100.

Aya mahembe yafashwe ni yo menshi abayeho kuva mu myaka myinshi ishize muri Afurika.

Mu 2013 muri Kenya hafatiwe toni enye. Muri Togo na ho hafatiwe toni enye mu 2014.
Mu 2019, Vietnam yafashe toni icyenda zari zitwawe mu modoka y’imbaho yari ivuye muri Repubulika ya Congo.

U Bushinwa na Aziya y’Amajyepfo ni byo bice birimo amasoko akomeye y’amahembe y’inzovu aho ari mu byifashishwa mu mihango y’ubuvuzi bwa gakondo.

Amahembe y'inzovu agera kuri toni 1,5 yafatiwe muri RDC

Ethiopie: Umugabo w’imyaka 69 yasubiye kwiga

Birashyushye ku mbuga nkoranyambaga zo muri Ethiopia nyuma y’aho Tadesse Ghichile w’imyaka 69 atangarije ko agiye gusubira kwiga.
Tadesse Ghichile ufite abana 11, aherutse kwiyandikisha muri Kaminuza ya Jimma iherereye mu Burengerazuba bw’igihugu, aho yagiye kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi.

Uyu mugabo wabaye imfubyi akiri muto, atarasoza amashuri yisumbuye, ntiyabona uburyo bwo gukomeza nkuko BBC yabitangaje.

Uyu mugabo asanzwe ari umuhinzi mworozi, akazi afatanya no gukora ahacururizwa ikawa yo kunywa mu gace atuyemo.

Mu myaka icumi ishize nibwo yatangiye kugira igitekerezo cyo gusubukura amasomo yari yahagaritse kubera ubupfubyi.

Tadesse Ghichile yavuze ko yishimiye uburyo abantu benshi bamweretse ko bamushyigikiye, akaba afite amatsiko yo kubona ejo he heza.

Tadesse Ghichile ni umubyeyi w'abana 11

Abantu 23 ni bo baguye mu mpanuka ya Link Bus

Abantu bagera kuri 23 nibo bimaze kwemezwa ko baguye mu mpanuka ikomeye yabaye ku wa 4 Gicurasi mu Mujyi wa Fort Portal muri Uganda.

Bisi y’ikigo cya Link Bus, ni yo yakoze impanuka.

Minisitiri w’ibikorwa byo gutwara abantu, Gen Katumba Wamala, yamaganye umuvuduko ukabije watumye habaho iyi mpanuka.

Ku wa 5 Gicurasi, Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko guverinoma izaha impozamarira ababuriye ababo muri iyi mpanuka.

Bamwe mu bagize imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka batangiye kugaragaza ikibazo cy’uko leta yatinze kubagezaho iyo mpozamarira.

Abantu 23 ni bo bamaze gutakariza ubuzima mu mpanuka ikomeye yabereye muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .