Haribazwa ku myitozo Amerika iha abasirikari bahirika ubutegetsi muri Afurika

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 22 Kanama 2020 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu kabiri, Colonel Assimi Goit n’itsinda ayoboye, bafashe Perezida Ibrahim Boubacar Keita wa Mali bamuta muri yombi, batangaza ko itsinda ryabo rifashe ubutegetsi ndetse Perezida Keita aza gutangariza kuri televiziyo y’igihugu ko yeguye.

Colonel Goit ni umusirikari wahawe imyitozo n’ingabo za Amerika mu mwaka ushize, ndetse yari yanahawe impamyabushobozi y’andi mahugurwa yayobowe n’abasirikari ba Amerika n’u Budage muri 2016, gusa amafoto amwerekana ahabwa iyo mpamyabumenyi yaje gukurwa kuri murandasi, nyuma y’uko uyu mugabo atangaje ko ayoboye agatsiko ka gisirikari kafashe ubutegetsi muri Mali.

Si ubwa mbere umusirikari watojwe na Amerika ahirika ubutegetsi kuko mu myaka umunani ishize, muri 2012, Kapiteni Amadou Sanogo, nawe yahiritse ubutegetsi muri Mali, kandi nawe yatojwe n’ingabo za Amerika inshuro esheshatu zose.

Mu rwego rwo gufasha ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika guhangana n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba yibasiye icyo gice cya Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi byashoye akayabo mu gutoza ingabo z’ibihugu birimo Mali, Niger, Nigeria, Tchad n’izindi nyinshi.

Nk’ubu, imyitozo y’Ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EUTM, imaze gutoza abasirikari 10 000 ba Mali. Si imyitozo ya gisirikari gusa kandi, kuko ibyo bihugu binatoza abapolisi b’ibyo bihugu.

Indi myitozo izwi cyane muri ibyo bice bya Afurika ni ya Amerika, yitwa Flintlock, igamije gutoza abasirikari b’ibihugu by’u Burengerazuba bw’Afurika kugira ngo bagire ubushobozi bwo kurwanya imitwe y’iterabwoba, barinde imipaka yabo ndetse n’abantu baho, nk’uko bivugwa n’inzego z’igisirikari cya Amerika.

N’ubwo ibi byose bikorwa ariko, hakomeje kwibazwa impamvu umutekano utaboneka ahubwo abasirikari bagaragaye cyane muri iyo myitozo bakagira uruhare mu bikorwa bigamije kuwuhungabanya, aho bahirika ubutegetsi, bagaha urwaho imitwe y’iterabwoba ndetse ubukungu bw’ibihugu byabo ntibutere imbere.

Abahanga bavuga ko n’ubwo Mali yari isanzwe ari igihugu cyibasiwe cyane n’imitwe y’iterabwoba, ibintu byarushijeho kuzamba muri 2012 nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe na Kapoteni Sanogo, kuko ari bwo ibitero by’iyo mitwe byiyongereye, ndetse n’ingufu z’igisirikari zo kubirwanya zikagabanuka ku rwego rwo hejuru.

Muri rusange kandi, byagaragaye ko abasirikari batorejwe mu mashuri y’igisirikari cya Amerika, baba bafite amahirwe menshi yo guhirika ubutegetsi kurusha abatarahatorejwe.

Ubushakashatsi bwamuritswe mu kinyamakuru ‘Journal of Peace Research’ muri 2017, bugaragaza ko mu myaka 40 ishize, bibiri bya gatatu by’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabayeho muri Afurika, ryakozwe n’abasirikari batorejwe muri Amerika. Ni mu gihe kandi ibihugu birimo abasirikari batorejwe muri Amerika, biba bifite amahirwe arenga kimwe cya kabiri yo kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi, ugereranyije n’ibindi.

Usibye ibi kandi, abasirikari batojwe na Amerika bagaragaje imyitwarire idahwitse mu bihugu nka Mali, hakibazwa urwego rw’imyitozo bahabwa ituma imyitwarire yabo izamba.

Imyitozo idashingiye ku ndangagaciro

Abahanga mu bya gisirikari hirya no hino bakomeje kugaragaza ko imyitozo intangwa n’igisirikari cya Amerika ku bihugu bya Afurika itagira umusaruro kuko ikorwa bwita gusa ku buhanga bwa gisirikari, nabwo butari ku rwego ruhambaye, ariko hakirengagizwa indangagaciro zigomba kuranga umusirikari w’umwuga.

Generali Carter Ham, wigeze kuyobora ihuriro ry’ingabo za Amerika zitoza iza Afurika, yavuze ko umusaruro mucye w’ibikorwa by’ingabo zatojwe na Amerika uturuka mu mitoreze idahwitse, ati “nizere ko twitaye cyane kuri tekinike n’amayeri gusa. Ntitwigeze duha umwanya uhagije ibijyanye n’indangagaciro, amahame ndetse n’imyitwarire ikwiriye umusirikari mwiza”.

Umuyobozi w’ikigo Gishinzwe Umutekano no guhosha amakimbirane mu ishuri rya Saint-Jean riherereye i Quebec muri Canada, Bruno Charbonneau, avuga ko abasirikari bakunze kwitabira iriya myitozo bakurikiyemo inyungu nk’imishahara, kuzamurwa mu ntera n’ibindi, aho kuba kwiga amasomo azabafasha kurinda umutekano w’ibihugu byabo.

Umusaruro w'ingabo z'ibihugu bya Afurika zitozwa n'iz'Amerika ukomeje gukemangwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .