00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abana basaga igihumbi baburanye n’ababyeyi babo kubera iruka rya Nyiragongo

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 6 Kamena 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ibyumweru bibiri Ikirunga cya Nyiragongo kirutse, ababyeyi bo mu Mujyi wa Goma n’uduce tuyikikije bakomeje gushakisha abana babo barenga 1000 baburanye ubwo bahungaga.

Kubera ingaruka zaturutse kw’iruka rya Nyiragongo n’amakuru yavugaga ko gishobora kongera kuruka, abantu basaga ibihumbi 400 barahunze bajya ahatekanye, aho ababyeyi benshi batandukanye n’abana babo, abana nabo bakaburana n’ababyeyi.

Nk’uko Africanews ibitangaza, umubare w’abana babuze ntuzwi neza, gusa imwe mu miryango itari iya leta harimo utabara imbabare wa Croix Rouge iratangaza ko abana barenga 1300 aribo barimo gushakishwa n’ababyeyi babo.

Ababyeyi n’indi miryango iharanira inyungu z’abana bakomeje gushakishiriza abana mu mavuriro n’ahandi hashyizwe inkambi zo gufashirizamo abantu bahunze iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Iyi miryango itari iya leta hari uduce yashyizeho mu rwego rwo gufasha abana baburanye n’imiryango yabo mu gihe bategereje kubahuza n’ababyeyi babo.

Umwe mu babyeyi witwa Noelle Kavira wabuze abana babiri, avuga ko bitamworoheye kuba atarababona kugeza magingo aya.

Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje gufatanya n’ubuyobozi bw’uduce abantu bahungiyemo mu gushakisha aba bana. Hari bamwe mu babyeyi batangiye kubona ababo.

Zimwe mu mpunzi z'Abanye-Congo zari zahungiye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .