00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harakekwa igeragezwa rya Coup d’état muri Burkina Faso

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 02:05
Yasuwe :

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ingoro ya Perezida n’icyicaro cy’igisirikare muri Burkina Faso mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho bikekwa ko habayeho igeragezwa rya Coup d’état.

Imihanda minini mu Mujyi wa Ouagadougou yari yafunzwe n’abasirikare ndetse imirongo ya televiziyo y’igihugu irafungwa nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byabitangaje.

Uturage utuye hafi ya Perezidansi yabwiye iki gitangazamakuru ati “ Numvise urusaku rw’amasaru ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo none ubu imihanda yegereye aho ntuye yagoswe n’imodoka za gisirikare.”

Impamvu z’ayo masasu ntabwo zahise zitangazwa ariko ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu ndetse n’ibyo mu karere byatangaje ko zifitanye isano n’igeragezwa rya Coup d’état.

Abasirikare benshi bari bagose imihanda yo mu Mujyi by’umwihariko mu gace gatuwemo na Perezida ndetse kakaba gaherereyemo icyicaro cy’igisirikare.

Iki gihugu cyabayemo imvururu nyuma y’aho Lieutenant-Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba afashe ubutegetsi binyuze muri Coup d’état yo muri Mutarama, yakuyeho Perezida watowe n’abaturage, Roch Marc Christian Kabore.

Ibitero bya hato na hato bigabwa n’abarwanyi bafitanye imikoranire na Al Qaeda byatumye ababarirwa mu bihumbi barapfuye ndetse abagera kuri miliyoni ebyiri bava mu byabo kuva mu 2015.

Ibitero byariyongereye uhereye mu ntangiriro z’uyu mwaka nubwo igisirikare kiri ku butegetsi cyijeje abaturage ko umutekano ari cyo kintu kizashyirwa ku isonga.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru igitero bikekwa ko cyagabwe n’aba-Jihadistes mu Mujyi wa Djibo mu Majyaruguru y’igihugu. GUverinoma yatangaje ko abasirikare 11 ari bo bishwe mu gihe abasivile 50 bakomeretse.

Ibice bingana na 40% bya Burkina Faso biri mu maboko y’inyeshyamba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .