Abo barwanyi babitangaje nyuma yo kwishyikiriza inzego z’umutekano za Nigeria muri Leta ya Borno iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Umujyanama mu by’umutekano wa Guverineri wa Borno, Abdullahi Ishaq, yavuze ko amakuru bahawe n’abishyikirije Leta, avuga ko Shekau yapfuye afite inshoreke 83.
Mu 2021 nibwo byatangajwe ko Shekau yiyahuye yirashe, ubwo yabonaga ko agiye gufatwa mpiri n’abarwanyi b’undi mutwe w’iterabwoba bahanganye uzwi nka ISWAP, ukaba ukorana na ISIS.
Ishaq yavuze ko abahoze ari abarwanyi ba Boko Haram bamubwiye ko Shekau yabashukaga, akabashora mu bikorwa bihabanye n’amagambo yirirwaga abwiriza.
Ati "Bavuze ko Shekau ubu ari ikuzimu kuko yiyahuye. Ngo yahoraga abashora ku rugamba kurwana ngo kuko nibapfa barwana, hari abakobwa b’amasugi babategereje."
Nyuma yo gupfa kwa Shekau yiyahuye, ngo benshi mu bayobozi ba Boko Haram byarabarakaje kuko bitandukanye n’ibyo yirirwaga abigisha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!