Hamaze gukusanywa miliyoni 6$ zizakoreshwa mu kwishingira abahinzi muri Afurika

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 Mutarama 2021 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo gitanga ubwishingizi mu bijyanye n’ubuhinzi, Pula, cyatangaje ko cyamaze gukusanya miliyoni 6$ kizakoresha mu bikorwa byo kwagura serivisi z’ubwishingizi mu buhinzi gisanzwe kigeza mu bihugu byo hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

Pula ni ikigo cy’ubwishingizi mu bijyaye n’ubuhinzi n’ikoranabuhanga, gikorera mu bihugu 13 bya Afurika aho kimaze kwishingana abahinzi miliyoni 4,3$.

Mu rwego rwo gukomeza kurinda abahinzi ibihombo bashobora guhura nabyo biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n’izijyanye n’ibihe, Pula yatangije igikorwa cyo gushaka abazayishoramo imari izakoreshwa mu kubagoboka.

Ni igikorwa Pula yafashijwemo n’umuryango ufasha abagore batishoboye kugera kuri serivisi z’imari, Women’s World Banking n’ikigo cy’ishoramari, TLcom Capital.

Aya mafaranga kandi azafasha mu kwagurira ibi bikorwa by’ubwishingizi mu buhinzi ku Mugabane wa Aziya.

Umwe mu bashinze Pula akaba n’Umuyobozi wayo wungirije, Pula, Rose Goslinga yavuze ko aya mafaranga babashije gukusanya azabafasha mu kwesa umuhigo bihaye wo kugera ku bahinzi benshi bashoboka muri Afurika.

Ati “Ubwo njye na Thomas twatangizaga Pula mu 2015 twari dufite intego imwe mu mutwe yo kubaka kandi tugatanga ibisubizo mu bijyanye n’ubwishingizi ku bahinzi bato miliyoni 700 bo muri Afurika, binyuze muri aya mafaranga twakusanyije ubu ni igihe cyo kugera kure.”

“Mu myaka itanu ishize dutangiye benshi bakangukiye ibicuruzwa byacu ariko ukuri ni uko hakiri umubare w’abahinzi ubarirwa muri miliyoni utarashinganwa.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe cya Covid-19 aribwo abahinzi bakeneye ubwishingizi cyane. Ati “Muri iki gihe cy’icyorezo cyugarije Isi, abahinzi bakeneye ubwishingizi kurenza ikindi gihe cyose, kubera ibi iki ni igihe cyo kwagura.”

“Kuba dufite TLcom Capital na Women’s World Banking muri uru rugendo, bidufungurira andi amahirwe muri uru rugendo rwo gukomeza kwaguka ku mugabane no hanze yawo.”

Umuyobozi wa TLcom Capital, Maurizio Caio, yavuze ko bahisemo gukorana na Pula kuko bayibona nk’ikigo gikemura ikibazo cyugarije Afurika.

Ati “Pula twayibonyemo ikigo gikemura ikibazo cy’isoko ryari ryarirengagijwe mu bijyanye na rumwe mu rwego rufatiye runini iterambere rya Afurika […] Pula yashinze imizi mu buryo bukomeye hirya no hino kuri uyu mugabane kandi bafite abakiliya bakomeye.”

“Dufite icyizere mu iterambere rya Pula nubwo hari icyorezo kandi twiteguye gufatanye nabo ubwo bazaba bakomeza gushyira mu bikorwa ibigize ikindi cyiciro cy’urugendo rwabo.”

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Women’s World Banking, Christina Juhasz yavuze ko bahisemo gukorana na Pula mu kwishingira abahinzi mu bijyanye n’ibyonnyi, ibyorezo n’ihindagurika ry’ibihe kuko mu buhinzi habarizwamo umubare munini w’abagore kandi bakaba babafite mu nshingano.

Pula igira uruhare runini mu kwishingira abahinzi ku Mugabane wa Afurika aho ikorera mu bihugu birimo u Rwanda, Senegal, Ghana, Mali, Nigeria, Ethiopia, Madagascar, Tanzania, Kenya Zambia, Malawi na Mozambique.

Imibare igaragaza ko umubare munini w’abaturage ba Afurika batunzwe n’umurimo w’ubuhinzi, aho munsi y’Ubutayu bwa Sahara uru rwego rubarizwamo abagera kuri 60% by’abaturage bose mu gihe 23% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu biherereye muri iki gice bituruka mu buhinzi.

Hamaze gukusanywa miliyoni 6$ zizakoreshwa mu kwishingira abahinzi muri Afurika
Ubuhinzi ni umwe mu myuga itunze benshi muri Afurika gusa uracyagaragaramo ibibazo birimo no kugorwa kubona ubwishingizi
Thomas Njeru na Rose Goslinga bashinze Pula, bishimira ibyo iki kigo kimaze kugeraho mu kwishingira abahinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .