00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakenewe inyongera ya miliyari y’Amadorali yo guhangana n’inzara muri Somalia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko nibura hakenewe miliyari 1$, kugira ngo Isi ibashe guhangana n’ikibazo cy’inzara ishobora kwibasira Somalia kubera amapfa ari muri iki gihugu.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Loni, yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu guha ibiribwa abari mu byago byo kwibasirwa n’inzara muri iki gihugu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Loni yatangaje ko nihatagira igikorwa, Abanya-Somalia barenga miliyoni 7,1 bashobora kwisanga mu kibazo cy’inzara ndetse ikanabahitana.

Impungenge z’uko Somalia ishobora kwibasirwa n’inzara zije nyuma y’uko hashize ibihe (saisons) enye nta n’igitonyaga cy’imvura kigwa. Ni ibintu byaherukaga kuba mu myaka irenga 50 ishize.

Loni iri gusaba iyi miliyari y’Amadorali, nyuma y’uko n’ubundi muri Nyakanga yari yatangaje ko hakenewe miliya 1,4$ kugira ngo Abanya-Somalia batabarwe ndetse aza kuboneka.

Kwiyongera kw’amafaranga akenewe ngo byatewe n’uko ibihe by’amapfa muri Somalia byakomeje kuba birebire kandi bari biteze ko imvura ishobora kugwa.

Hakenewe inyongera ya miliyari y’Amadorali yo guhangana n’inzara muri Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .