Hahishuwe uko Kenya yakoresheje akayabo yamamaza Amina Mohamed muri AU ariko agatsindwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Inyandiko zashyikirijwe Inteko Ishinga amategeko ya Kenya, zagaragaje ko yakoresheje miliyoni 437.7 z’ama-shilling, ni ukuvuga nibura miliyari zigera muri enye z’amafaranga y’u Rwanda, mu kwamamaza Amb Amina Mohamed wahataniraga kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu 2017.

Ni umwanya Mohamed yari ahataniye na Moussa Faki Mahamat ukomoka muri Chad, ari nawe waje gutorerwa iyo ntebe.

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya cyatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yari yahawe Sh385,681,683 yo gukoresha mu bikorwa byo kwamamaza Amina Mohamed, icyo gihe wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Macharia Kamau, yabwiye abagize inteko ishinga amategeko ati “Ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora komisiyo ya AU byahagaze Sh437, 776,982 atandukanye n’ayari yatanzwe ho Sh52, 095,299.”

Icyo kinyuranyo ngo cyaturutse ku bikorwa byo kumwamamaza byakozwe na Visi Perezida, ndetse mu gihe mbere byabarwaga ku mafaranga y’ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora komisiyo ya AU, byaje guhinduka habarirwa ku ngengo y’imari igenwa ku ngendo z’abayobozi b’igihugu bajya mu mahanga.

Mohamed ubu usigaye ari Minisitiri w’Uburezi, yatsinzwe na Mahamat mu itora ryafashe inshuro zirindwi ngo ribashe kugaragaza uwatsinze.

Ni igikorwa Kenya yari yashyizemo imbaraga nyinshi ndetse Perezida Uhuru Kenyatta yohereje intumwa mu bihugu 53 byari bigize uwo muryango, ariko umukandida wa Perezida Idris Deby Itno wari uyoboye AU aba ari we utsinda amatora.

Umugenzizi Mukuru w’Imari ya Leta muri Kenya avuga ko bimwe mu bikoresho byakoreshwaga muri ibyo bikorwa byaguzwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, byahawe igiciro cy’umurengera ku buryo ayo mafaranga yakoreshejwe mu buryo budakwiye.

Kugeza ubu ayo mafaranga ngo ntashobora gutangazwa uko yakoreshejwe uko yakabaye, kuko byemejwe ko inyandiko zabyo zishyirwa mu zigomba kugirirwa ibanga,

Amina Mohamed yahoze ari minisitiri y'Ububanyi n'amahanga, ubu ni Minisitiri w'Uburezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza