Byavuye mu isesengura ryakozwe n’ikigo ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya ibyorezo (Africa CDC), isesengura ryakorewe mu bihugu 11.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Afurika, John Nkengasong, yavuze ko ari amakuru meza kuba mu bihumbi by’ababajijwe 81% baratangaje ko bazakira urukingo.
Yavuze ko ibi byerekana ko gutanga urukingo rwa Covid-19 bishobora kuzaba byoroshye kurenza ibindi bihugu bikize byo ku isi.
Nkengasong yakomeje avuga ko byari bikwiye ko hakorwa ubushakashatsi bw’abo 20% bafite ubwoba bwo gufata urukingo ngo hamenywe impamvu.
Mu bushakashatsi bwa kozwe na Wellcome Trust muri 2019, bwagaragaje ko Abanyafurika benshi bizera ko inkingo ziba zitunganyije neza kurenza abo mu buhugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.Bukaba bwaragaragaje kandi ko ibijyanye na siyansi biri ku kigero cyo hasi muri Afurika ugereranyije n’ibindi bihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!