Guverinoma ya Tanzania yashyizeho amabwiriza yihariye mbere yo gufungura amashuri

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 28 Gicurasi 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Mbere yuko amashuri atangira muri Tanzania ku wa 1 Kamena 2020, Guverinoma yashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo habeho umutekano mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 riterwa na Coronavirus.

Ayo mabwiriza arimo kuba Kaminuza zifite inyubako zakoreshejwe nk’ibigo byakira abari mu kato, zigomba gusukurwa nibura mbere y’amasaha 72 ngo abanyeshuri bagaruke mu masomo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania rishimangira ikoreshwa ry’isabune n’amazi meza mu rwego rwo kwita ku isuku.

Risaba kandi ko amashuri yose agomba ‘kugira imiti n’ibikoresho byakoreshwa mu butabazi bwihutirwa, gushyira umwanya uhagije hagati y’igitanda n’ikindi no kugenzura ibikoresho by’isuku abanyeshuri bakoresha’.

Ryibutsa ko kwambara agapfukamunwa ari itegeko ndetse “Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bukwiye gushishikariza abanyeshuri, abarezi n’abayobozi kwambara agapfukamunwa.”

Abanyeshuri bafite ibimenyetso bya Coronavirus bazajya basuzumwa, abayisanzwemo bagume iwabo kugeza bakize.

Ku bazajya bakekwaho ibimenyetso bageze ku ishuri, abayobozi baryo basabwe kujya babimenyesha ikigo nderabuzima kibegereye kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Minisiteri y’Ubuzima yibukije ko ayo mabwiriza azajya ahinduka bitewe nuko ibijyanye na Covid-19 bihagaze.

Muri Tanzania ubu hari abantu 509 banduye Coronavirus. Abantu 183 barayikize naho 21 imaze kubahitana.

Guverinoma ya Tanzania yashyizeho amabwiriza yihariye mu gihe amashuri yitegura gufungura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .