00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma ya Ethiopie na TPLF bigiye kuganira, Perezida wa Malawi yasubitse kwitabira CHOGM: Amwe mu makuru y’Akarere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2022 saa 07:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Ahmed Abiy, ku nshuro ya mbere yatangaje ko guverinoma ifite ubushake bwo kuganira n’inyeshyamba zo mu Majyaruguru mu ntara ya Tigray.

Ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri, Dr Ahmed, yavuze ko ubutegetsi bwashyizeho komisiyo ishinzwe kuyobora ibiganiro.

Yavuze ko ibiganiro by’amahoro bisaba akazi kenshi bityo ko iyo komisiyo ari yo izashyira ku murongo ibijyanye n’imigendekere yabyo.

Iyo komisiyo iyobowe na Demeke Mekonnen wungirije Minisitiri w’Intebe, yahawe iminsi iri hagati ya 10 na 15 yo kugaragaza gahunda irambuye yerekeye uko ibiganiro bizagenda.

Intambara yadutse muri Tigray mu Ugushyingo 2020 igera mu bice bya Afar na Amhara umwaka ushize.

Ababarirwa mu bihumbi barapfuye, abandi bakurwa mu byabo ndetse ibibazo by’imibereho birushaho gukomera. Agahenge kabonetse muri Werurwe uyu mwaka.

Ibiganiro byasize abadepite mu bitwenge nyuma y’aho mugenzi wabo ukomoka mu karere ka Amhara asabye ko Eritrea nayo yatumirwa mu biganiro by’amahoro.

Iyi nkuru dukesha The East African ikomeza iviga ko ibi biganiro bishobora gutangira mu mpera z’uku kwezi.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopie yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko hashyizweko komisiyo ishinzwe gutegura ibiganiro bya leta n'inyeshyamba za TPLF

Perezida wa Malawi yasubitse kwitabira CHOGM ku bw’ubukungu buhagaze nabi

Minisitiri w’Imari wa Malawi yatangaje ko iki gihugu kizazigama ibihumbi 261 by’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyoni 261 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuye ku ngendo ebyiri zo mu mahanga perezida yasubitse nk’imwe mu ngamba leta yafashe zo kubungabunga ubukungu bwifashe nabi.

Izi ngendo, Perezida Lazarus Chakwera atazitabira zirimo urwo yagombaga gukorera i Kigali mu nama ya Commonwealth n’inama ya OPEC iteganyijwe muri Autriche, zombi zizaba muri uku kwezi.

BBC yatangaje ko Lazarus Chakwera azahagararirwa na ba minisitiri muri izi nama.
Minisitiri w’Imari, Sosten Gwengwe, yabwiye abanyamakuru ko igihugu kidahagaritse ingendo mpuzamahanga ahubwo kizajya cyitabira iz’ingenzi.

Ati “Hari ingendo zidashobora kurekwa, urugero nko mu gihe perezida azaba ahererekanya ububasha na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku byerekeye ubuyobozi bwa SADC muri Kanama, uruzinduko nk’uru nta wugomba kumuhagararira.”

Ifaranga rya Malawi (kwacha ryataye agaciro ku kigereranyo cya 25%.

Perezida wa Malawi yasubitse ingendo zo mu mahanga kubera ubukungu buhagaze nabi

Nigeria yashyizeho amabwiriza mashya y’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga

Guverinoma ya Nigeria yashyizeho amabwiriza mashya ibigo bifite imbuga nkoranyambaga bizajya bisabwa kubahiriza muri iki gihugu.

Ayo mabwiriza yaturutse mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’ikoranabuhanga azagira ingaruka ku mbuga zikoreshwa na benshi nka Facebook, Twitter, WhatsApp n’izindi.

Ibigo bizasabwa kujya biha leta amakuru yerekeye konti zikoreshwa mu buryo bushobora guteza ingaruka. Ikigamijwe ngo ni ugutuma amakuru ahererekanwa mu buryo bwizewe hirindwa ikwirakwizwa ry’ibinyoma.

Igihe amabwiriza mashya azatangira gushyirwa mu bikorwa nticyatangajwe ariko aje nyuma y’amezi atanu guverinoma yongeye gukomorera Twitter yari yarahagaritswe.

Banki y’Isi igiye kuguriza Afurika y’Epfo agera kuri miliyoni 474$ agenewe inkingo za Covid-19

Banki y’Isi yemeye inguzanyo ya miliyoni 474,4 z’amayero izafasha Afurika y’Epfo kugura inkingo za Covid-19.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyo ku mugabane wa Afurika cyagize abantu benshi banduye Covid-19 n’abahitanywe nayo. Abayanduye bagera kuri miliyoni 3,9 mu gihe abo yishe bagera ku bihumbi 101.

Iyi nguzanyo izifashishwa mu kugura doze z’inkingo zigera muri miliyoni 47 nk’uko guverinoma ya Afurika y’Epfo yabitangaje, ku wa Mbere.

Abagera kuri kimwe cya kabiri cy’abakuze muri Afurika y’Epfo [miliyoni 40] nibo babonye nibura urukingo rumwe rwa covid-19.

Abaguye mu mirwano yashyamiranyije amoko i Darfour bageze ku 125

Umubare w’abapfiriye mu mirwano y’Abarabu n’abatari bo mu Karere ka Darfour ukomeje kuzamuka aho ugeze ku bantu 125 nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabitangaje kuri uyu wa Kabiri.

Imirwano iheruka hagati y’abarabu b’aba-Rizeigat n’aba-Gimir yatangiye ku wa 6 Kamena mu Karere ka Kolbus mu birometero 160 uvuye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Darfour.

Byatangiye ari amakimbirane y’ubutaka hagati y’abantu babiri, umwe wo mu ba-Rizeigat n’undi wo mu ba-Gimir ariko aza gufata intera benshi bo muri aya moko bayinjiramo.

Hagati y’itariki ya 6 n’iya 11 Kamena, abagera ku 126 barishwe abandi barakomereka.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko aba- Gimir batakaje abantu 101 mu gihe aba- Rizeigat babuze 25 bishwe. Abagera ku bihumbi 50 bakuwe mu byabo n’aya makimbirane mu gihe imidugudu nka 25 y’aba-Gimir yabagweho ibitero iagasenywa ndetse igasahurwa.

Odinga na Ruto bari kwiga uko bazabyifatamo ibizava mu matora nibyamaganwa

Mu gihe hasigaye amezi atagera kuri abiri kugira ngo Abanya-Kenya binjire mu matora ku wa 9 Kanama 2022, Visi Perezida William Ruto na Raila Odinga biteguye kwihagararaho mu gihe ibizava mu matora byaramuka byamaganwe.

Aba bombi biteguye ingingo zabarengera mu gihe baba bisanze mu Rukiko rw’Ikirenga.

Bibuka neza ibyabaye nyuma y’itangazwa ry’amajwi mu matora ya 2013 na 2017, ko ibyavuye mu matora byaregewe Urukiko rw’Ikirenga ari na rwo rwatesheje agaciro intsinzi ya Uhuru Kenyatta mu 2017 bituma amatora yongera gusubirwamo.

Ubwo iyo ntinzi yateshwaga agaciro, abacamanza bavuze ko komisiyo y’amatora itubahirije ibyagombaga gutuma amatora agenda neza.

MONUSCO ntiyumva uko ingabo za Uganda zagambanira FARDC

MONUSCO yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko ibirego by’uko ingabo za Uganda zagambaniye iza Congo bigatuma umujyi wa Bunagana ufatwa nta shingiro bifite.

Lieutenant-colonel Harvey, ushinzwe guhuza MONUSCO na FARDC, yagize ati “ Nta byo twabonye, nta n’ibyo twumvise, uburyo Abanya-Uganda baba baragambaniye FARDC bafatanyije."

Harvey yibaza uko Uganda ifatanyije na Congo mu rugamba rwo kurwanya inyeshyamba za ADF mu turere twa Beni na Ituri yaba yarahindukiye mu kanya nk’ako guhumbya ikajya mu byo kugambanira Congo.

Iki kirego cyazamuwe na FARDC ivuga ko Uganda yagize uruhare mu ifatwa rya Bunagana mu ntangiriro z’iki cyumweru.

MONUSCO yavuze ko ikirego cya FARDC cy'uko ingabo za Uganda zayigambaniye nta shingiro gifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .