Guverineri wo muri Nigeria yihanije abantu bamwita nyakubahwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Leta ya Nigeria, Babajide Sanwo-Olu yasabye abaturage ayoboye kutazongera kumuhamagara bakoresheje ‘ijambo nyakubahwa’ avuga ko kumwita Bwana Guverineri gusa aribyo bimubereye.

Babajide yavuze ko kuri we yumva kwitwa ‘Nyakubahwa’ bimugaragaza nk’umunyagitugu , umwirasi cyangwa umuntu wigira igitangaza.

Yavuze ko inyito nk’izo hari abo zituma hari abumva ko babereyeho kurenganya abandi aho kuba abakorera abaturage nkuko BBC yabitangaje.

Icyakora icyo gitekerezo cyavuzweho byinshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamushinja ko nubwo ashaka kwigaragaza nk’ukunze abaturage, umujyi ayoboye ukibura byinshi birimo ibikorwa remezo no kuba warananiwe guhangana n’ibiza.

Babajide yavuze ko kuri we yumva kwitwa ‘Nyakubahwa’ bimugaragaza nk’umunyagitugu , umwirasi cyangwa umuntu wigira igitangaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza