00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri wa Kivu y’Epfo yasabye abaturage kwirinda imvugo z’urwango ku Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2022 saa 06:19
Yasuwe :

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, yasabye abatuye iyi ntara kwirinda amagambo y’urwango n’imvugo zigaragaramo kwanga abanyamahanga, cyangwa izishishikariza abantu ubugizi bwa nabi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bakomeje kwikoma Abanyarwanda, babashinja gushyigikira Umutwe wa M23.

Ni umutwe muri iki gihe uhaganye n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Mu gukomeza gushotora u Rwanda, icyo gihugu giheruka gushimuta abasirikare babiri barwo, ndetse cyarashe ku butaka bwarwo ibisasu bikomeretsa abaturage benshi, binasenya inzu.

Mu itangazo yasohoye, Guverineri Ngwabidje yagize ati "Ndasaba abaturage bagenzi banjye kwirinda amagambo yose y’urwango, kwanga abanyamahanga n’ubugizi bwa nabi bwakwibasira abanyamahanga bahisemo Kivu y’Epfo nk’ahantu bakwiye gutura cyangwa gukorera ubucuruzi, kugira ngo tutagwa mu mitego y’umwanzi kuko mu Ntara yacu twakira abantu neza."

Muri iyi ntara by’umwihariko mu Mujyi wa Bukavu, habereye imyigaragambo y’abaturage bamagana u Rwanda.

Guverineri Ngwabidje yasabye abaturage bose gukomeza kuba maso no gushyigikira inzego za leta ku rwego rw’igihugu n’intara, kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano mu gihugu.

Guverineri Théo Ngwabidje Kasi yasabye abaturage be kwirinda imvugo z'urwango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .