00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukuramo inda bigiye gukurwa mu byaha muri Sierra Leone

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2022 saa 07:47
Yasuwe :

Guverinoma ya Sierra Leone yemeje umushinga w’itegeko ugamije gukura igikorwa cyo gukuramo inda mu byaha bihanwa n’amategeko y’iki gihugu.

Mu nama nyafurika yiga ku buzima bw’imyororokere yabereye i Freetown kuwa Gatanu, Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada yavuze ko Guverinoma ye yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kugabanya umubare w’abagore n’abakobwa bapfa bagerageza gukuramo inda.

Izi mpfu ziterwa ahanini ngo n’uko aba bagore n’abakobwa bagerageza gukuramo inda rwihishwa, mu gihe byatangira gukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko bizaramira ubuzima bwa benshi kandi umukobwa n’umugore bagire uburenganzira busesuye ku mahitamo bakora mu buzima bwabo.

Perezida Julius Maada yakomeje avuga ko igihugu cye gitewe ishema no kuba gitewe iyi ntambwe igana ku guharanira uburenganzira bw’umugore n’umukobwa.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko umugore n’umukobwa bemerewe gukuramo inda ari abafashwe ku ngufu, abo kubyara byagiraho ingaruka z’ubuzima ndetse n’abandi bose bagaragaza impamvu zifatika zituma bashaka gufata icyo cyemezo.

Si ubwa mbere muri Sierra Leone hategurwa umushinga w’itegeko nk’uyu kuko no mu 2016 byakozwe ndetse ukemerwa no mu Nteko Ishinga Amategeko ariko Ernest Bai Koroma wahoze ayobora iki gihugu akanga kuwusinya, bitewe ahanini n’uko abanyamadini bo muri iki gihugu bari bagaragaje ko batawushyigikiye.

Gukuramo inda bigiye gukurwa mu byaha muri Sierra Leone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .