00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée Équatoriale yakuyeho igihano cy’urupfu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 September 2022 saa 11:03
Yasuwe :

Perezida wa Guinée Équatoriale, Teodoro Obiang yashyize umukono ku gitabo gishya cy’amategeko ahana muri iki gihugu kitagaragaramo igihano cy’urupfu nk’uko byari bisanzwe.

Guinée Équatoriale yari ikiri mu bihugu ku Isi bigifite igihano cy’urupfu nubwo cyaherukaga gushyirwa mu bikorwa mu myaka umunani ishize.

Visi Perezida wa Guinée Équatoriale yavuze ko “iki ari icyemezo cy’amateka ndetse kizahora kibukwa mu buzima bw’abaturage b’iki gihugu.”

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’imyaka itatu Perezida Obiang yijeje abaturage b’iki gihugu ko azakuraho igihano cy’urupfu.

Amakuru dukesha Reuters avugwa ko ibitaganywa n’iki gitabo gishya cy’amategeko ahana muri Guinée Équatoriale bizatangira kubahirizwa mu minsi 90.

Kugeza ubu ku Mugabane wa Afurika haracyabarurwa ibihugu birenga 30 bifite igihano cy’urupfu, gusa ibigera kuri 20 muri ibi bimaze nibura imyaka 10 iki gihano kidashyirwa mu bikorwa.

Perezida wa Guinée Équatoriale, Teodoro Obiang yashyize umukono ku gitabo gishya cy’amategeko ahana muri iki gihugu kitagaragaramo igihano cy’urupfu nk’uko byari bisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .